Umwana w’umunyeshuri w’imyaka 16 mu gihugu cy’u Buhinde yivuganye mugenzi we w’imyaka 7 ubwo barimo bava ku ishuri, ibi akaba yabikoze mu rwego rwo kugira ngo ibizamini babisubike.
Uyu mwana utatangajwe amazina ngo yishe mugenzi we arusha imyaka igera ku 9 witwa Pradyuman Thakur, amukanze ingoto aramuniga kugeza amumazemo umwuka, ipererza rikaba ryatangaje ko ngo yabikoze kubera gutinya ibizamini byari byegereje agira ngo babisubike.

Ibi byabereye mu kigo cyigenga kiri hafi y’umurwa mukuru wa Delhi, umwe akaba yishe undi ubwo bari mu modoka bataha, uwari uyitwaye akaba yahise atabwa muri yombi n’inzego z’iperereza, ariko wa mwana akaza kwisobanura avuga ko yabikoze abishaka kugira ngo abayobozi b’ikigo n’abashinzwe uburezi bazabanze batinde mu Manama bityo ibizamini byicume.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’ibiro bishinzwe iperereza, R.K. Gaur told yabwiye AFP ko amakuru yizewe avuga ko uyu mwana utatangajwe amazina kubera imyaka ye itabyemera yari yaragambiriye uyu mugambi mubisha, kubera gutinya ibizamini.
Gusa ngo ntibari bazi uko azabigenza uretse kuvuga ko azakora ibishoboka byose ibizamini bigahagarikwa, hakaba inama z’ababyeyi n’abarezi ba bo ariko we akaba yarahisemo kwica akana bigaga ku kigo kimwe kugira ngo umugambi we ugerweho.

Kugeza ubu, uyu mwana afungiye mu mujyi wa juvenile aho bagitegereje neza ibizava mu iperereza.
U Buhinde ni kimwe mu bihugu bifite abaturage benshi, ariko kikaba kinaza mu myanya y’imbere mu gihugu bibamo abantu bapfa cyane baba abicana, abahitanwa n’indwara, abiyahura n’abandi, muri aba bose, aba nyeshuri nab o baza ku isonga mu kugaragara muri iki kibazo.
Muri 2015, habaruwe abanyeshuri basaga Ibihumbi 9 bapfuye biyahuye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


