Umupadiri ari mu mazi abira ashinjwa ubusambanyi no kubyara abana mu gasozi akanga kubitaho

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri kuri Diyosezi ya Kigezi muri Uganda, Rev. Edward Mwesigwa ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa n’abaturage kujya mu giturage akabyarayo abana yarangiza akanga kubemera no kubitaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage banavuga ko bandikiye indigo zo hejuru kuri iyi diyosezi ngo zifatire imyanzuro uyu mupadiri ariko zikanga kugira icyo zikora.
Ku itariki ya mbere uku kwezi, ni bwo abakirisitu basaga 200 bo muri iyi diyosezi bahuriye ku biro bw’umuyobozi mukuru wa yo bamusaba kugira icyo yakora kuri uwo mupadiri ndetse banandika urwandiko rubisaba ariko kugeza ubu bakaba bavuga ko nta kirakorwa kandi bashaka ibyihuse.
Mu kwezi kwa 5, uyu mupadiri yajyanywe kuri polisi ashinjwa ibyaha byo kwanga kwita ku bana yabyaye mu gasozi ariko nyuma ararekurwa ndetse anasubira ku mirimo ye.
Aba bakirisitu bashinja umuyobozi mukuru wa diyosezi, Rev. George Bagamuhunda gukingira ikibaba uyu mupadiri akanga kumushyira ahagaragara ngo anakurikirane ikibazo cy’abana ashinjwa kubyara ntabiteho barenze umwe, dore ko bo banavuga ko nta kintu yakabaye agikora mu kiliziya.
Gusa muyobozi wa diyosezi, Bishop Bagamuhunda we avuga ko yashimiye intambwe y’abakirisitu yo kugaragagaza ikibazo ariko akongeraho ko kugira ngo uyu mupadiri akurikiranywe bigomba guca mu nzira ziboneye ndetse byanashoboka urukiko rwa diyosezi rukaba ari rwo rumufatira umwanzuro gusa ubu bikaba bikiri mu iperereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru Beiza.com cyasanze aba bakirisitu bavuga ko hari abasambanyijwe ku ngufu n’uyu mupadiri barimo uwitwa Ndyomugyenyi w’imyaka 35 uvuga ko babikoze atabishaka ndetse nyuma yo kumutera inda akaba ataramwitayeho.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *