Umupadiri uzwi ku mazina ya Father Sharlom wo mu gihugu cy’u Buhinde yatangaje ko atazigera aha amasakaramentu umugore cyangwa umukobwa wambaye imyenda yagenewe abantu b’igitsinagabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mupadiri yatangaje ibi avuga ko nta na hamwe Bibiliya yemerara abagore cyangwa abakobwa kwambara bene iyi myambaro ndetse ko bafite iyabo ibagenewe kuva kera bityo bakaba bagomba kuba ari yo bambara cyane cyane mu gihe bagiye mu nzi y’Imana.
Pere Sharlom, umuyobozi wa rumwe mu nsengero ncye za gikirisitu ziboneka muri kiriya gihugu ruherereye mu gace ka Kerala yavuze ko abagore yangwa abakobwa bambara muri buriya buryo baba bakora ibihabanye n’iby’ijambo ry’Imana rivuga kuko usanga akenshi iyo myambaro iba ogamije gushotora abagabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’uko uyu mupadiri atangarije ibi mu ruhame mu rusengero ndetse agafatwa nk’uwaharabitse abantu kubera imyambarire kubera kubita abanyabyaha, amakuru avuga ko yaba yarahawe ibihano kuko atabyumva kimwe n’abasengera mu rusengero rwe bavuga ko atazi aho iterambere rigeze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


