Mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2019, nibwo mu bice bitandukanye by’igihugu haguye imvura ikangiza byinshi birimo no kubura ubuzima kwa bamwe. Kuri uyu munsi kandi nibwo amazi aturuka mu bice bya Kimisagara, Nyamirambo, Gitega n’ahandi mu mujyi wa Kigali, aca muri ruhurura ya Mpazi, hamanutsemo imodoka ifatwa munsi y’ikiraro kiri Nyabugogo.
Iyi modoka yakuwe muri iyi ruhurura bukeye ku wa 26 Ukuboza 2019. Kuri mikoro ya Bwiza Tv, abaturage bagiye bayivugaho byinshi bitandukanye, bavuga ko bayibonye amazi ayikushumura muri iyi ruhurura, umwe agashimangira ko yari irimo n’umuparakomando.
Reba Video, ni byinshi bayivugaho harimo na nyirayo ushimangira ko ifite agaciro k’asaga miliyoni 16 z’amanyarwanda


