Umupasiteri akurikiranyweho gutekera imitwe abayoboke be

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri witwa Dickens Obuku w’imyaka 33 acumbikiwe na polisi yo mu mujyi wa Kampala azira guteka imitwe kuri bamwe mu bo abwiriza akabacuza utwabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu wiyita umukozi w’Imana akaba n’umuyobozi w’itorero Pure Water Living Ministry ashinjwa guteka umutwe ku bayoboke b’idini rye bamwe akabambura asaga ibihumbi 740 by’Amashilingi ya uganda n’inka 2, ababeshya ko amafaranga azakoreshwa mu kubaka agashami k’urusengero muri mu karere ka Ngetta yarangiza ntabikore.
Ikinyamakuru the new vision cyo muri uganda kivuga ko uyu mugabo yagiye yegeranya amafaranga yamara kubamenshi abanyoboke be bagategereza ko yazayakoresha icyo bari basezeranye bagaheba.
Nyuma yo kumenya ko uyu mukuru w’itorero ari gushakisha imodoka ya macye yo kugura, itsinda ry’abayoboke be ryamutegeye ahantu ngo rimukubite rishaka kumuryoza ibyo yabambuye, kubw’amahirwe polisi iragoboka ihita imubakura mu maboko ijya kumucumbikira hanakorwa ipererza ku byo abaturage bamushinja.
David Ongom Mudong, umuvugizi wa polisi muri kariya gace avuga ko uyu mugabo bamufite akaba akurikiranyweho gutunga amafaranga yagiye yaka abaturage mu buryo budasobanutse ndetse n’ibyo kuba yarashakaga kugura imodoka kandi nta kazi afite kamuha amafaranga abimwemerera uretse umugore we w’umwalimu kazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muvugizi wa polisi yagiriye inama abaturage kujya baba maso kuko abatekamutwe bagwiriye baza biyitirira kuvuga ubutumwa kandi bafite gahunda yo kubasiga iheruheru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *