Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB ) ruravuga ko umupasiteri cyangwa undi wese uyobora idini cyangwa itorero utarize ibijyanye n’imiyoborere y’idini no kwigisha, adakwiye kuba umuyobozi uyobora abandi mu kugira roho nzima.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere Tariki ya 19 Gashyantare 2018 ku rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere i Remera, umuyobozi wur’urwego , Prof. Shyaka Anastase yavuze ko umushinga w’itegeko rishyiraho rikagenga ishyirwa n’ishingwa ry’amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta, riri kuvugururwa ndetse n’amabwiriza mashya agiye gushyirwaho.
Ashimangira ko nta mupasiteri cyangwa umupadiri uwo ari we wese ukwiye kuyobora urusengero ngo yigishe abantu atarize ibijyanye n’imiyoborere mu iyobokamana (Theology).
Ibi bikaba bikozwe kugirango habeho uburyo bwo guca akajagari kagaragaraga mu ishingwa, imiyoborere n’imicungire mibi y’umutungo mu madini n’amatorero, aho wasangaga uwo ari we wese n’utarabyigiye ashobora kuyobora itorero.
Yavuze ko nta muntu n’umwe wari ubujijwe gushinga itorero, ushaka kuryandikisha yajyanaga amategeko agenga iryo dini , ubundi hakarebwa ibyangombwa by’urihagarariye gusa, abandi bayobora ibyumba by’amasengesho ntibitabweho, mu itegeko rishya n’amabwiriza mashya ibi byose bizarebwaho.
Ati: “ umuntu wese usengesha Abanyarwanda agomba kujya kubyigira, agomba kujya aba yujuje ibisabwa. Kuko usanga itegeko ryari ririho ryahaga buri munutu wese gushinga idini cyangwa itorero no kwigisha, bityo ugasanga hari aho abavugabutumwa bigishije inyigisho zitaboneye n’akaduruvayo kagiye kagaragara mu madini n’amatorero amwe n’amwe, harimo n’inyigisho zishobora kuyobya abantu zikaba zabajyana no mu macakubiri, usanga byose bituruka ku miyoborere mibi n’imicungire mibi y’umutungo.”

Prof Shayaka yavuze ko ubu mu Rwanda hari amatorero n’amadini yanditse agera kuri 731, mu isuzuma ryakozwe ngo hakaba haragaragaye ko hashobora kuba hari n’andi atanditse asumbyeho ayanditse.
Ati: “Itegeko ryariho ryoroshyaga cyane, kuko ryemeraga gushinga idini ukaba wakora n’igihe ritanditse, wasangaga iyo mu madini habaye gushwana, bamwe bayavagamo bakajya gushinga ayandi, kuko iri tegeko rikorwa ryari risa nk’irikorewe abatagatifu, nta wari uzi ko ibyo tubona cyangwa twumva mu madini n’amatorero byabaho. Ubu rero amabwiriza mashya azatangira tariki ya 01 Werurwe 2018, ndetse n’itegeko rishya bizadufasha gukemura no gushyira ku murongo bimwe mu bibazo bigaragara mu madini n’amatorero”.
Prof. Shyaka yakomeje avuga ko bizeye ko iri tegeko riri kuvugururwa n’aya mabwiriza bizafasha mu kuzana imiyoborere n’umwuka mwiza mu madini n’amatorero byo mu Rwanda .
Itegeko nº06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 ryagena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini cyane cyane ingingo yaryo ya 13 mu gika cya kabiri ryemerera buri muntu wese gushinga idini kimwe n’indi miryango yose ishingiye ku idini gukorera mu Rwanda n’igihe itarabona ibyangombwa bya RGB, gukora amateraniro mu gihe bamenyesheje umurenge bifuza guteraniramo.
Ubwo burenganzira burengerwa na Leta nk’uko ingingo ya 33 y’Itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kanama 2003 ribiteganya, aho rigira riti « Ubwisanzure mu bitekerezo, mu kubigaragaza, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko ».
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho


