Umupasiteri n’umugore we bo mu Mujyi wa Jinja bemeye ko bishe umwana w’imyaka ine wa nyiri urugo bakodeshamo mu rwego rwo gutanga igitambo, bajyana abashinzwe iperereza ahantu habiri hatandukanye hasanzwe ibice by’umubiri w’uwo mwana muri iyi weekend nk’uko bitangazwa n’Igipolisi cya Uganda.
Uyu wiyita Umuhanuzi Sserubiri Joseph n’umugore we, Felista Namaganda bo mu itorero Deliverance and Healing Ministries ryo mu gace ka Kakira, babwiye abashinzwe iperereza ko ari bo bishe Trinity Nakisuyi Nabirye Zabeela, umwana w’umukobwa w’ine.
Nabirye yaburiwe ku itariki ya 30 Nzeri, bibaho dosiye igera aho isa nk’igiye kwibagirana kugeza ubwo, bigizwemo uruhare n’abaturage, polisi itangaje aba banyedini, nk’abantu bakekwa mu iperereza ku cyaha.
Aba bombi nyuma bajyanye abashinzwe iperereza mu Mudugudu wa Wanyange, ku nkengero z’Ikiyaga cya Victoria , ahasanzwe agahanga k’umwana, nyuma bakomereza mu murima w’ibisheke uri muri Kakira, ahasanzwe igihimba cyaratangiye kwangirika.
Umuvugizi wa polisi muri Kiira, James Mubi, avuga ko pasiteri n’umugore we batawe muri yombi ku itariki ya 4 Ukuboza nyuma y’aho telephone ya pasiteri ikurikiranwe ndetse hagasangwa amaraso mu cyumba yakodesheje nyuma y’umunsi umwe umwana aburiwe irengero.
Mubi ati “Kuva amezi abiri ashize umukobwa aburiwe irengero, abapolisi bakomeje kumushakisha aho aherereye babifashijwemo n’ababyeyi be kandi iperereza ryacu ryerekana ko abashakanye (pasiteri n’umugore we) baramutanzeho igitambo, icyaha bakaba baracyemeye.”
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga bamwe mu baturage bayibwiye ko uyu mupasiteri n’umugore we bakodesheje igaraje ya John Mulodi, se w’umwana wishwe, nyuma bakayihinduramo urusengero bivugwa ko ari narwo icyaha cyakorewemo.
Umuturage wavuze ko yitwa Godfrey Maliyamungu yasabye “abapolisi kuvugurura iperereza ryabo kuri bamwe mu bayobozi b’amatorero yiyita ay’abavutse bwa kabiri bafite ubuhanuzi bw’ibinyoma avuga ko batuma habaho ubushyamirane mu mukumbi.”


