Umupasiteri wafunzwe ashaka gukubita nyirabukwe, ngo ntaho ahuriye na ADEPR

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari amakuru yavugaga ko umupasiteri witwa Hakizimana Stephen, yafunzwe na polisi y’u Rwanda ashinjwa gushaka gukubita nyirabukwe ko yaba ari uw’itorero rya ADEPR, ubuyobozi bw’iri torero ryayahakanye ndetse ko butanamuzi.
Pasiteri Niyitanga Salton, Umuyobozi w’ishami ry’ivugabutumwa n’ubuzima bw’itoreromuri ADEPR yahakanye avuga ko uyu mupasiteri atari uwa ADEPR muri aya magambo: “Amakuru yavugwaga ko ari umupasiteri wo muri ADEPR ni ibinyoma, natwe twayamenye nk’abandi Banyarwanda basoma ibinyamakuru”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Past Salton akomeza avuga ko ntaho yanditse mu bitabo by’itorero, anaboneraho gufata akanya ko gusaba abakiristo n’abandi kuba maso birinda abantu baza bababeshya biyitirira ADEPR.

Bwiza.com
Pasiteri Niyitanga Salton

Amakuru agera kuri Bwiza.com, ni uko uyu mupasiteri ngo yaba yarashatse kwivugana umugore we, amubuze asanga nyirabukwe mu rusengero ruri i Kanombe aramuniga abantu baratabara na polisi.
Yafashwe na polisi ku munsi wabanjirije Noheli, ku wa 24 Ukuboza 2016, ngo ubwo yasangaga nyirabukwe mu rusengero i kanombe afite abana be ashaka kubamwaka ku ngufu bigera naho ashaka kumukubita.
Amatiku ya Hakizimana Stephen n’umugore we amaze iminsi
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, umwaka ushize nibwo yatangazaga ko afitanye ibibazo n’umugore we, ndetse anavuga ko umugore we amutuka akanamwangisha abakiristo b’itorero yavugaga ko afite mu gihugu cya Uganda.
Aho yagize ati: “Ubu noneho namaze kumuhaga (umugore) rwose uko yagiye ansebya mu bihe byashize kandi ambeshyera ubu noneho birarenze nange ngiye kumushyira mu itangazamakuru”, Hari ku wa 13 Mata 2016.
Aha naho yagize ati: “… nararembye madame yanambwiye kuza kundwaza mwoherereza amafaranga yo gushaka irangamuntu mwoherereza n’ama tike arangije arambeshya. ni umugome cyane sinzi icyo agambiriye, umwana wange na n’ubu aricaye ntari kwiga. mbese ndahangayitse cyane”. Aha ni ku wa 3 Werurwe 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha naho yagize ati: “Ndaho buke buke, Naje mu bibazo byange n’umugore, Ntabwo birashira narinziko byashize yatse igipapuro ngo arajyana umwana ku ishuli Uganda ashaka irangamuntu ndamufasha bikomeye ariko amaze kiyibona arabyanga”.
Ati: “Ubu noneho ejo nzajya kwitaba kuri police kuri CID aho natanze ikirego, nari naragisubitse ariko ngiye kukivugurura, Kuko arimo arampemukira mfite amafoto yoherereza abagabo atari meza, Kandi yirirwa ayobora anabwiriza mu byumba bya ADEPR mu Busanza”. Gusa ibi byose yagiye avuga ku mugore we, Bwiza.com yagerageje kumuhamagara ku murongo we wa telefone ikamubura.
Mu gihe uyu mugabo agaragaza ko ikibazo cye cyari kinazwi na polisi, SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa polisi atangaza ko ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarugunga ndetse ko dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha.
Hakizimana Stephen, asanzwe ari umuyobozi umuyobozi w’ikinyamakuru cya gikiristo, Gusenga.org anakibereye umwanditsi mukuru ndetse akaba yatangazaga ko yari afite itorero rikorera muri Uganda.
ppa
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *