Umupasiteri utatangajwe amazina ukomoka mu mujyi wa Orlando muri leta ya Florida muri Amerika bivugwa ko ari uwo mu itorero ry’Abadiventiste akurikiranyweho kuryamana n’abagore bo mu itorero ayobora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mupasiteri yatawe muri yombi kubera amashusho aherutse no gukwirakwizwa ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’abagore bo mu itorero rye ndetse amwe anamwerekana ari mu buriri mu bihe byiza n’umugore utari uwe.
Kugeza ubu, uwamufashe aya mafoto ntabwo amuzi uretse ko abayoboke be banavuga ko uyu mugore bafatanywe atari uwa mbere cyangwa uwa kabiri kuko yari yaramaze kubigira akamenyero ariko hakabura gihamya.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Impaka zabanje kuba ndende kuri aya makuru bavuga ko bari kumubeshyera biza kwemezwa n’uko hari andi mashusho bari baramufashe ari kwigisha mu rusengero.

Polisi yo muri kariya gace nta byinshi irabasha kuba yatangaza kuri uyu mupasiteri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


