Umukozi w’Imana witwa Sipho Khanyile wo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo, akaba yari n’umuyobozi w’idini Faith Mission Church mu gace ka Ntuzuma yatunguye abantu ubwo bamusangaga yimanitse mu mugozi mu gisenge cy’imwe mu nyubako zo mu igaraje rye, impaka zikaba zabaye ndende ku rupfu rwe n’ukuntu yajyaga ahora akangurira abantu gutura imana ibibazo byabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musaza w’imyaka 61 y’amavuko, ngo yiyahuye avuye mu nama yari yahuje abapasiteri batandukanye muri kariya gace, nyuma yo kuvayo ahitira mu igaraje rye riherereye muri kariya gace aho basanze amanitse mu mugozi yapfuye.

Abo mu muryango we bavuga ko batazi icyo yazize ariko bakanemeza ko nta wamwishe ahubwo ko ari we wiyishe nubwo nta rwandiko yasize rugaragaza icyamuteye kwiyahura.
Abaturage benshi barimo n’abo mu muryango we baravuga ko yakoze ibihabanye cyane n’ibyo ijambo ry’Imana kuko ritemera kwiyahura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu bo mu muryango we utatangajwe amazina avuga ko uyu musaza yaje avuye mu nama y’abo bafatanyije umurimo w’Imana agahita akomereza mu igaraje nyuma yabona atinzeyo akajya kumureba agasanga yapfuye anagana mu mugozi mu gisenge cy’inzu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


