Umupasiteri yatanyagujwe n’ingona agerageza kwigana Yesu kugenda hejuru y'amazi

Sangiza iyi nkuru

Umukozi w’Imana wa rimwe mu matorero yo mu gihugu cya Zimbabwe witwa Jonathan Mthethwa yatanyagujwe n’ingona 3 ubwo yageragezaga kwerekana ibitangaza yigana Yesu kugendera ku mazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mupasiteri wa rimwe mu matorero akorera muri kiriya gihugu ryitwa Saint of the last days ryakoreraga mu gace ka Mpumalanga, ahaherereye uriya mugezi, ngo yagerageje kugendera ku mazi ariko ageze muri metero 30 gusa agana mu mazi rwagati atangira kwibira, ubwo yananirwaga kwirwanaho abonye asumurijwe n’ibikoko 3, bikaza bikamugabagabana mu maso y’abizera b’iwe.
Umwe mu batangabuhamya witwa Nkosi wari n’umudiyakoni muri ririya torero yagize ati”byadutunguye ukuntu umuyobozi wacu yazimiriye mu maso yacu. Yari amaze icyumweru asenga cyane ndetse agakunda no kwigisha ku bijyanye no kwizera, ariko na nubu ntiturabasha kwakira neza ibyabaye tureba kuko yatweretse ibyo bitangaza akaribwa n’ingona 3 zamusamiye hejuru.”
capture
Abandi babonye uyu mushumba wa bo aribwa n’inyamaswa zo mu mazi, bavuze ko nta n’umunota washize zimugabagabana kuko babonye inkweto na tumwe mu twenda tureremba hejuru y’amazi mu kanya nk’ako guhumbya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu bari bagiye kureba uko akora ibitangaza byo kugendera ku mazi nka Yesu, batangaje ko babuze uko basobanurira bagenzi ba bo ku rupfu umuyobozi wa bo yapfuye bareba ndetse nta n’ikindi bagombaga kugira icyo babikoraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *