Umupfumu Rutangarwamaboko na se bambitswe imidari y’ishimwe

Sangiza iyi nkuru

Umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yambitswe umudari ashimirwa gukomera no gusigasira umuco nyarwanda.

Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye Ku Muco akanaba umushakashatsi ndetse n’Inzobere muby’Umuco, Amateka, Imbonezabitekerezo ari yo Filozofiya n’Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku Myizerere, Imyumvire, Imitekerereze Imyitwarire ndetse n’Imigirire; yambitswe umudari wiswe “Ijabo ry’Intore”.

Yawambitswe na Meya w’akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, mu birori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu Murenge wa Nyamiyaga.

Uyu mupfumu watanze ikiganiro cyari gikubiyemo amateka n’igisobanuro cy’umunsi w’Umuganura ndetse n’uburyo ari ipfundo rikomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko Umuganura ari mukuru wahanganywe n’u Rwanda uhangwa na Gihanga cyahanze Inka n’Ingoma.

Muri ibi birori Se wa Rutangarwamaboko na we yambitswe umudari w’ishimwe wiswe “Ijabo ry’Inkotanyi”, uyu mupfumu asobanura ko mu mwuga we ibimunaniye ahamagara se akabimusobanuza.

Yasabye abaturage kwiga no kumenya amateka aho kwirirwa mu mwuka bahimbaza Imana batazi.

Ati: “Muzajya mu mwuka babafatane igihugu mutazi amateka, muzabaririze n’abo Bisiraheli mwirata bafite ibitabo by’amateka, barabisoma, Iyimuka Misiri, kuvayo. Nonese ko mudasoma kuvayo kw’Inkotanyi ?, bizandikwa nande?”

Yavuze kandi ko umuganura ari umuterekero mukuru uruta iyindi yose u Rwanda rwagize, ukaba ikimenyetso kidakuka cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cy’uko abishyize hamwe Imana ibasanga kandi ko nta kibazimya.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bakorera mu Murenge wa Nyamiyaga aho uriya mupfumu avuka na bo bambitswe imidari kubera uruhare rwabo mu iterambere ry’Umurenge.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umupfumu Rutangarwamaboko na se bambitswe imidari y’ishimwe
    Uyu mupfumu musabiye agakiza kumana gutaha kwikotanyi turabashima tukabasabira umugisha ariko icyubahiro tukagiha lmana yabakoresheje naho ibyarutanga byo yiba yatangaga mwizina rya yesu kuko imandwa zabo base nizo zoreje abanyarwanda bakamarana nuyu muyobozi wamuhaye umudari mwirukanye mukazi pe ntakongere kuba umuyobozi ikindi mwizina rya yesu kristo duhumanuje igihugu cyacu amaraso yasu kristo

  2. Umupfumu Rutangarwamaboko na se bambitswe imidari y’ishimwe
    Uyu mupfumu musabiye agakiza kumana gutaha kwikotanyi turabashima tukabasabira umugisha ariko icyubahiro tukagiha lmana yabakoresheje naho ibyarutanga byo yiba yatangaga mwizina rya yesu kuko imandwa zabo base nizo zoreje abanyarwanda bakamarana nuyu muyobozi wamuhaye umudari mwirukanye mukazi pe ntakongere kuba umuyobozi ikindi mwizina rya yesu kristo duhumanuje igihugu cyacu amaraso yasu kristo

  3. Umupfumu Rutangarwamaboko na se bambitswe imidari y’ishimwe
    Uyu mupfumu musabiye agakiza kumana gutaha kwikotanyi turabashima tukabasabira umugisha ariko icyubahiro tukagiha lmana yabakoresheje naho ibyarutanga byo yiba yatangaga mwizina rya yesu kuko imandwa zabo base nizo zoreje abanyarwanda bakamarana nuyu muyobozi wamuhaye umudari mwirukanye mukazi pe ntakongere kuba umuyobozi ikindi mwizina rya yesu kristo duhumanuje igihugu cyacu amaraso yasu kristo

  4. Umupfumu Rutangarwamaboko na se bambitswe imidari y’ishimwe
    Uyu mupfumu musabiye agakiza kumana gutaha kwikotanyi turabashima tukabasabira umugisha ariko icyubahiro tukagiha lmana yabakoresheje naho ibyarutanga byo yiba yatangaga mwizina rya yesu kuko imandwa zabo base nizo zoreje abanyarwanda bakamarana nuyu muyobozi wamuhaye umudari mwirukanye mukazi pe ntakongere kuba umuyobozi ikindi mwizina rya yesu kristo duhumanuje igihugu cyacu amaraso yasu kristo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *