ubwo_yambikaga_impeta_umukunzi_we-45fe7.jpg

Umupfumu Salongo yanze kubatizwa

Sangiza iyi nkuru

Umuganga gakondo Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo yavuze ukuntu yanze kubatizwa muri Kiliziya ubwo yari agiye gusezerana n’umugore we, Muzirankoni Joseline mu mwaka ushize.

Mu Ugushyingo umwka ushize nibwo umupfupfumu Salongo yasezeranye n’umugore we imbere y’Imana mu nzu mberabyombi ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara.

Icyo gihe ni ibintu byatunguye abantu benshi kubona uzwiho ubupfumu ajya gusezerana imbere y’Imana.

Salongo uvuga ko ari Umudivantiste w’umunsi wa Karindwi, yavuze ukuntu Kiliziya yamusabye kubatizwa kugira ngo bamusezeranye akabyanga.

Uyu mugabo utuye mu karere ka Bugesera, avuga ko ubwo yari agiye gusezerana imbere y’Imana yasabye Kiliziya y’iwabo kumusezeranya, gusa bamubwira ko bari bubanze kumubatiza kugira ngo babone kumusezeranya.

Icyo gihe Salongo yarabyanze maze ahitamo gukodesha umupasiteri w’Umudivantiste ari na we wamusezeranyije n’umugore we aho bagiye gusezeranira muri Salle Polyvalente ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara.

Aganira na TV1 mu kiganiro cya mu gitondo, Salongo yahamaje ko yasezeranyijwe n’Umudivantiste muri Salle Polyvalente ya Paroisse Saint Pierre.

Yagize ati: “Nasezeranye mu Badive, Agaturika barambwiye ngo barambatiza ndabyanga bituma mfata umupasiteri w’umudive aba ari we unsezeranya.”

Abajijwe ukuntu umupasiteri w’umuduve yagiye gukorera imihango yo gusezeranya umuntu mu Kiliziya kandi bitemewe, avuga ko we yari yakodesheje Kiliziya na Padiri wa Saint Pierre Cyahafi.

Ati: “I Nyamata barambwiye ngo ntabwo bansezeranya maze njya Kimisagara mbonana n’abayobozi ba Kiliziya bampa urusengero.”

Nubwo Salongo we avuga ko yasezeraniye muri Kiliziya ntabwo ariho byakorewe ahubwo byabereye muri Salle Polyvalente igenzurwa na Paroisse Saint Pierre iherereye mu Cyahafi mu murenge wa Kimisagara.

ubwo_yambikaga_impeta_umukunzi_we-45fe7.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *