Umupfumu yandagaje Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umupfumu witwa Damiano Akuze avuga ko  Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga ko arambye muri politiki bitewe n’ibyo amukorera.

Akuze mu kirego yashyize hanze ko afite uruhare runini mu kuba Kadaga amaze imyaka myinshi mu butegetsi.

N’ubwo uyu mupfumu avuga ibi, urukiko ntiruratumiza Kadaga ngo agire icyo atangaza ku bimuvugwaho nk’uko  The Dailymonitor ibitangaza ariko ngo urukiko ruzatangaza itariki yo kumutega amatwi.

Ku rundi ruhande, Umwanditsi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Jane Kibirige yateye utwatsi ibivugwa na Damiano Akuze kuko ngo Kadaga yagiye ahabwa imyanya itandukanye bitewe no gukora cyane aho kuba ubupfumu.

Jane Kabirige ahakana imwe mu myanya Akuze avuga ko Kadaga yagiye ahabwa bitewe n’ubupfumu bwe.

Ati “ Ibyo Akuzwe avuga ko yaroze inteko ishinga amategeko yose, perezida n’igihugu muri rusange ku buryo Kadaga yabaye Perezida w’inteko, si byo. Twizeye ko urukiko ruzabitesha gaciro.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uyu muyobozi atangaza ko aho Kadaga ageze muri politiki abikesha kuba  yarakoze cyane ndetse n’impano yiherewe n’Imana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *