Umupilote w’Umunyatanzaniya amaze iminsi aburiwe irengero n’indege yari atwaye

Sangiza iyi nkuru

Umupilote w’indege w’Umunyatanzaniya yaburiwe irengero n’indege yari atwaye ubwo yari ari mu butumwa agana muri Pariki ya Selous Game Reserve.

Uyu mupilote witwa Samwel Gibuyi, ukorera umuryango ushinzwe kubungabunga inyamanswa zo muri pariki witwa Pams Foundation yabuze ku itariki 18 Ukwakira 2021 ubwo yari mu ndege ava mu mudugudu wa Matemanga, muri Ruvuma agana kuri pariki ya Selous Game Reserve.

Yari arimo gushaka inkura y’umukara yari yabuze ariko ntiyagaruka nk’uko byari biteganyijwe ndetse indege ye ibura kuri radar. Hakurikiyeho ibikorwa byo kumushakisha no kumtabara ariko ntacyo byatanze kugeza ubu.

Uyu mupilote w’imyaka 31 yari wenyine agiye kubanza gufata mugenzi we muri Selous mbere y’uko bajya gushakisha inkura ariko ntiyahagera.

Ushinzwe imishinga muri Pams Foundation yabwiye The Citizen kuri iki Cyumweru, itariki 31 Ukwakira, ko uyu mupilote wari utwaye ‘Bathawk Flight Number 5H-WXO yatangiye akazi ke bisanzwe ahagana saa sita, agomba kugaruka saa kumi n’imwe ariko atabonetse.

Avuga ko batangiye kugira amakenga saa kumi n’imwe n’igice ko haba havutse ikibazo kuko atigeze abamenyesha ko yageze aho yari yerekeje amahoro nk’uko byari bisanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *