Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi barimo umupolisi witwa PS(Police Constable) Hakim Ndagijimana bari barakoze itsinda ryo kwambura abantu ibiryabarezi ku maherere kugira ngo babigurishe. Umwe mu bafashwe witwa Nahimana avuga ko bari baratetse umutwe wo gusanga abantu basanzwe bakoresha biriya byuma bita ibiryabarezi bakabahimbira ko babikoresha mu buryo butemewe bityo bakabibaka. Kugira ngo babigereho babifashwagamo n’uriya mupolisi. Abibaga biriya byuma bari abantu batatu barimo uwitwa Ndahimana, Bayingana na PS Hakim Ndagijimana, bakabigurisha Sikubwabo, Ndahiriwe, Ndungutse na Sibomana. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagaye abishoye muri biriya bikorwa bakambura abantu ibyuma byari bibatunze kandi bazi neza ko muri iki gihe ubuzima butoroshye. Ati: “ Ibi ni ibikorwa by’ubugome kuko byuriririye kuri COVID-19 isanzwe itamereye neza abantu bibambura ibyari bibatunze. Niyo bariya bantu baba baricaga amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntabwo kubambura ibyabo mu buryo budateganywa n’amategeko ari cyo cyari gikwiye.” Afande Kabera nk’uko Taarifa ibivuga, yavuze ko uriya mupolisi azahanwa hakurikijwe amategeko. Abapolisi bamwe bakomeje gufatirwa mu makosa yaba aya ruswa no guhohotera abaturage. Ubuyobozi bwabo nabwo ntibujenjetse cyane ko mu abagera kuri 500 bamaze kwirukanwa muri 2020.


