Akanama gashinzwe umutekano ka ONU karaye gatoye icyemezo cyo kohereza abapolisi bo kubungabunga amahoro mu Burundi. Iki cyifuzo kikaba cyari cyatanzwe n’igihugu cy’u Bufaransa arinacyo cyasabwe kozehereza aba bapolisi bataramenyekana umubare. Hagati aho Ambasaderi w’u Burundi muri ONU yatangaje umupolisi mpuzamahanga uzatinyuka kwinjira mu Burundi ntazihanganirwa
Uyu mwanzuro wafashwe ntugaragaza neza umubare w’abapolisi bazoherezwa mu Burundi. Umunyamabanga Mukuru wa ONU Ban Kii Moon yasabwe kugaruka mu minsi 15 imbere y’akanama ka ONU gashinzwe umutakano asobanura kuri iki kibazo cy’abapolisi bagomba koherezwa agaragaza umubare w’abazoherezwa inshingano zabo n’uburyo bazoherezwamo.

Francois Delattre Ambasaderi w’u Bufaransa muri ONU ubwo yari imbere y’aka kanama gashinzwe umutekano yagize ati « Dukeneye ko ONU igaragara mu Burundi ahabera ibi bibazo. » Uyu mwanzuro uzafasha umuryango mpuzamahanga gutekereza vuba kucyakorwa kugira ngo amabi akorerwa mu Burundi ahagarare.
Abafaransa bifuza ko mu Burundi hakoherezwa abapolisi bari mu magana ariko ku rundi ruhande leta y’u Burundi ntishaka kubikozwa ndetse ndetse na Leta zunze z’Amerika zarushijwe imbaraga ntizishimiye iki cyifuzo cy’u Bufaransa.
Abanyamerika bifuzaga ko igikwiye ari ukohereza ingabo zihagije zo kuburizamo jenoside iri gutegurwa mu Burundi bityo amahoro akaboneka mu Burundi.
Kugeza ku munota wa nyuma abanyamerika bakomeje kwanga icyifuzo cy’abafaransa mu kohereza abapolisi mu Burundi ariko baza gutsindwa.
Ku rundi ruhande ariko Ambasaderi w’u Burundi muri ONU avuga ko igihugu cye kitazihanganira na gato abapolisi bazoherezwa mu Burundi yaba 10 cyangwa 20. Umubare uwo ari wose w’abapolis uzakandagira ku butaka bw’iki gihugu ngo ngo uzahabonera ishyano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


