Komiseri wa Polisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), General Aba Van Ang wahamagariye abaturage b’i Goma gufata imihoro n’izindi ntwaro gakondo bagahangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ashobora gufatirwa ibihano.
Tariki ya 25 Gicurasi 2022, Gen. Ang yayoboye inama y’abapolisi, abamenyesha ko imirwano hagati y’ingabo za Leta na M23 muri Kibumba yafashe indi ntera, bityo na bo bagomba bufata intwaro bakarwanya uyu mutwe kugira ngo udafata Goma.
Uyu mupolisi kandi yasabye ko n’abaturage bafata intwaro gakondo, na bo bagafatanya n’ingabo n’abapolisi muri uru rugamba. Ati: “Ntituzahora turi abagore b’abandi, natwe tugomba kwerekana ko turi abagabo. Buri muntu afate umuhoro cyangwa ikindi cyose cyakwica kuko intambara turabona yafashe indi ntera. Mwirwaneho, mutsinde umwanzi.”
Yamaganwe kandi ashobora guhanwa
Ni amagambo yamaganywe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya ndetse n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022.
Muyaya mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko imvugo z’urwango nk’iya Gen. Ang zikwiye kwamaganwa, kandi abazikoresheje bakanafatirwa ibihano. Ati: “Gukoresha imihoro, imvugo z’urwango no gutesha undi agaciro ni bibi cyane kandi bigomba gucibwa. Guverineri ku rwego rw’igisirikare yahamagawe kugira ngo agire icyo akora. Ibi bintu bikwiye kwamaganwa no guhanirwa.”
Maj. Ngoma we yavuze ko amagambo ya Gen. Ang ahamagarira abaturage gukoresha intwaro gakondo ntaho atandukaniye n’ayagejeje abaturanyi bo mu Rwanda mu icuraburindi, hakorwa jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.
Yagize ati: “Twese tuzi uburyo imvugo nk’iyi zahinduye igice kimwe cy’abaturage b’igihugu cy’abaturanyi, bikabyara imenwa ry’amaraso riteye ubwoba, aho izina Interahamwe riguma mu mitwe y’abantu mu gihe cyo kwibuka jenoside.”
M23 iremeza ko ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abarimo abahoze ari Interahamwe bazwiho gukwirakwiza imvugo nk’iyi mu gihe cya jenoside, bityo ngo guhamagarira abaturage gufata imihoro, bisobanuye ko baba bagiye kwifatanya n’uyu mutwe hamwe n’indi yahawe imyitozo yo kurwana.


