Umupolisi w’i Nairobi muri Kenya wari waraburiwe irengero akirukanwa ashinjwa guta akazi mu buryo butemewe n’amategeko, yabonetse nyuma y’amezi icyenda yari amaze muri koma.
Uyu mupolisi ufite ipeti rya Constable witwa Reuben Kimutai Lel, mu Ukuboza 2020 ni bwo yagongewe n’imodoka ku muhanda wa Jogoo i Nairobi ahita agwa muri koma.
Uyu mupolisi w’imyaka 59 y’amavuko yararujwe na Polisi ya Kenya ihita imujyana ku bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH), gusa abapolisi bahamujyanye ntibigeze bahasubira ngo bamukurikirane.
Icyo gihe nta bimuranga yari afite afite ari na yo mpamvu nta muntu n’umwe wigeze amumenya.
Mu mezi icyenda uyu mupolisi yari amaze mu bitaro, nta jambo na rimwe yari yarigeze avuga kuva yakora impanuka ku wa 20 Ukuboza, ndetse umuryango we ntiwari warigeze umenya ko arwariye muri KNH.
Muri Mutarama uyu mwaka Polisi ya Kenya yamenyeshejwe ibura ry’uriya mupolisi, ndetse hatangwa ikirego mu rukiko kimushinja guta akazi mu buryo butemewe n’amategeko.
Icyo gihe kandi umushahara we wahise uhagarikwa, binajyanye n’uko yashinjwaga guta akazi nyamara nta myaka 10 yari yakamaze mu nshingano.
Iki kirego cyamaze mu rukiko amezi atanu, gusa kiza guhagarikwa nyuma y’uko bagenzi be bari bananiwe kumushakisha.
Ku wa 15 Nzeri ni bwo Kimutai wari waranditswe mu bitaro nk”umusaza utazwi” yatangaje ko yahoze ari umupolisi wakoreraga ku rukiko ruri ku muhanda wa Jogoo.
Biteganyijwe ko Polisi ya Kenya isubiza uriya mupolisi mu kazi ndetse ikanamusubiza ku rutonde rw’abakozi bayo bagenerwa umushahara.


