Umupolisi wo mu muhanda ayobora imodoka aceza nka nyakwigendera M. Jackson (Amafoto &Video)

Sangiza iyi nkuru

Umupolisi wo mu gihugu cy’u Buhinde, Ranjeet Singh, ashinzwe kuyobora imodoka mu muhanda ahamenyerewe nko muri Feu rouge.
aaaaaaabig 703x422 horz 1
Amafoto ndetse n’amashusho ye yatumye yamamara ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yitwara mu kazi ke ka buri munsi, aho abamubonye banakererwa bitewe n’uburyo aba asa n’urimo kurapa ariko akabikora anaha imodoka icyerekezo zigomba gucamo.
640px Working with UNHCR to help refugees in South Sudan 6972528722 1
Abamubonye bakanamufotora, bavuga ko uyu mupolisi ayobora imodoka ahagaze mu kiziga, akabikora yitwara nk’umuhanzi Michael Jackson iyo yabaga ari ku rubyiniro mu njyana ye ya pop.
Uyu mupolisi w’imyaka 38, akorera mu mujyi wa Indore mu gihugu cy’u Buhinde, ngo ibi abikora atagamije kurangaza abatwaye nubwo batabura kumuteraho akajisho, akanoza akazi ke ndetse akanashimisha abagenzi kandi atabyitayeho kuko ari ko ateye.
7dcdeee6 394e 11e7 8ee3 761f02c18070 1280x720 173847 980x400 1
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aganira n’itangazamakuru, yabwiye AFP ko yabaye umufana wa M Jackson igihe cy’imyaka 6, akajya amwigana imibyinire kuko yakundaga indirimbo ze, kugeza bimugiye mu maraso none akaba abikoresha no mu kazi ke.
hqdefault 1
Mu mpuzankano ye y’umukara n’ishati y’ubururu bwerurutse cyane, yatebeje, amadarubindi n’ifirimbi mu kanwa, akora akazi ke ka buri munsi ku buryo abantu bamaze kumumenyera kuko abikora abyina mu njyana imenyerewe nka Moondancing.
Guhindukira yikaraze, gusubira inyuma agendesha umugongo nk’uko uriya muhanzi yabikoraga n’ibindi,…. Ni bimwe mu bimuranga mu kazi ke ka buri munsi.

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *