Umupolisi yasinze no guhagarara biramunanira- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Ni umupolisi w’u Burundi wasinze yambaye imyenda y’akazi, bamwe bavuga ko yari acunze umutekano ku manywa.

Ni videwo benshi bakomeje guhanahana ku mbuga nkoranyambaga banenga ubunyamwuga bw’igipolisi cy’u Burundi, kugera aho aborerwa yambaye imyenda y’akazi.

Kuri Twitter, uwitwa Comrade Desire yagize ati “Reba, Weekend yagenze neza, Umupolisi wa Pierre Nkurunziza yizihije itahwa ry’ingoro nshya ya Perezida. Ni isura nyayo y’inzego z’umutekano z’u Burundi n’iz’igihugu muri rusange”.

New Picture 2 2
Guhagarara byari byananiye uyu mupolisi
New Picture 3 2
Aha yageragezaga guhagarara akadandabirana
New Picture 4 1
Yashatse kwisunga ikibambasi cy’inzu ariko biba iby’ubusa
New Picture 10
Byaje kurangira uyu mupolisi abanje impanga ku itaka, n’ingoferi yari yambaye ivamo hasigara hagaragara uruhara

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *