Umupolisi yiyahuriye mu kigo cya gipolisi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu mu kigo cya polisi mu karere ka Hoima ho mu gihugu cya Uganda habereye umubyigano ukabije ubwo umupolisi yagiraga atya akirasa agahita apfa bigatuma bamwe mu bari aho biganjemo abana bakwira imishwaro.

Nk’uko abari bahari babitangaje, ngo abayobozi b’abapolisi bari muri icyo kigo bahise batangira gufata cover ubwo bumvaga urusaku rw’imbunda. Naho abana b’abapolisi bari muri iki kigo bon go bahise bakizwa n’amaguru nyuma y’aho uyu mupolisi w’imyaka 34 witwa Lawrence Kayaga yirasiye. Umugore we, Everlyn Atugonza akaba yagejeje iki kibazo kuri Station ya polisi ya Hoima.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi mu karere witwa Julius Hakiza, abapolisi bashinzwe iperereza bahise berekeza ahabereye uku kwirasa kwa mugenzi wabo bahasanga imbunda yakoresheje irimo amasasu 29.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor ikomeza ivuga ko hataramenyekana neza impamvu yateye Kayaga gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, ariko ngo iperereza ry’ibanze rikaba ryagaragaje ko yari asanzwe akangisha kwiyahura nk’uko byatangajwe n’umwe mu bapolisi utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara kuko atari yemerewe kuvugisha itangazamakuru.

“Nasigiye ikarita yanjye ya ATM Miss Serwada, nafashe icyemezo cyo kubikora kubera ko nta mbaraga n’amahoro mfite aka kanya”, ayo akaba ari amwe mu magambo akubiye mu butumwa yasize mbere yo kwiyahura.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *