Kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we. (Abaroma 8:17)
Iri jambo rirakomeye. Bamwe ntibarizi abandi ntibaryumva.
Ubundi umurage w’umubyeyi ntuhabwa uwariwe wese. Uhabwa abana, abakozi b’inkoramutima cyangwa inshuti za hafi.
None tekereza k’umurage w’Imana cyangwa w’Umwami, uhabwa abo wagenewe. Kuba Yesu Yesu yatugize barumuna be, abana b’umubyeyi umwe nawe, akemera ko turagwa hamwe nawe, n’uko yatugize inkoramutima. Kutabimenya n’intangiriro ry’urupfu. N’Imana irabyivugiye muri Hosea 4:6, iti “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutamenya”.
Erega iyo ufite amakuru, umenya uko witwara mu bintu. Kandi utayafite, arisenyera ibyamutabara.
Rero umurage twahawe ni uw’amahoro, wo kunesha, wogukiranuka, w’ubwenge bw’Imana, w’ubugwaneza, w’imbaraga, w’ubutwari, wogutunga…n’ibindi umubyeyi wese mwiza yakwifuriza abana be.
Muri iki cyanditswe, Paulo ati turi abaraganwana Kristo nitubabarana nawe. Ikigaragaza umuragwa, arengera kandi akarinda umurage. Arwanira ishyaka ubushake bw’Imana. Ntatwarwa gusa n’umugisha wayo, ahubwo aharanira umunezero wayo ube wuzuye.
Umwami Yesu aduhe umutima w’abaragwa.
Shalom,
Pastor Christian


