Umurambo w’umubyeyi utwite wapfiriye ku mupaka wa Cyanika wagaruwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’umubyeyi w’Umunyarwandakazi, Elisabeth Mukarugwiza wari utwite wapfiriye ku mupaka mu nzira z’ubusamo ubwo yambukaga ajya kugura ibiribwa n’imiti  muri Uganda wagaruwe mu Rwanda .

Uyu  yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27/03/2019, azize kwitura hasi ubwo yirukanswaga n’abantu bataramenyekana bamubuzaga kwambuka ngo agere muri Uganda.

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/03/27/umubyeyi-utwite-yapfiriye-ku-mupaka-yambuka-ajya-muri-uganda/

Mu ntege nke z’umubiri nk’umubyeyi utwite, yikubise hasi ararabirana, Polisi ya Kyanika yitabaza umuryango utabara imbabare/Croix-Rouge (Ishami rya Uganda) ukorera hafi y’umupaka, baza kumutabara bakoresheje imbangukiragutabara, ariko basanga amaze gushiramo umwuka, nk’uko bitangazwa na Chimpreports.

Iki kinyamakuru gitangaza ko umurambo wa Mukarugwiza wagaruwe mu Rwanda kugira ngo ushyingurwe. Ibi ni nyuma y’aho ubuyobozi buvuye mu bihugu byombi buhuye ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Werurwe 2019.

Capture 15
Abakozi ba Croix – Rouge ya Uganda barimo guha ubufasha Mukarugwiza. Ifoto/Chimpreports

Iki kinyamakuru kivuga ko hifashishijwe ingobyi y’abarwayi (Ambulance) mu gutwara umurambo.

Amakuru Bwiza.com yabashije kumenya ni uko uyu Mukarugwizaw’imyaka 39 y’amavuko yari umuturage wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Intara y’amajyaruguru.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Uyu Mukarugwiza apfuye nyuma y’iminsi Abanyarwanda batari bake batacyemerewe kwambuka ngo binjire mu gihugu cya Uganda, ndetse inzira z’ubusamo banyuragamo bambuka zikaba zarafunzwe kandi zirinzwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *