Umurambo w’umunyeshuri wo muri Zambia wiciwe muri Ukraine arwanira u Burusiya wacyuwe

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’umunyeshuri wo muri Zambiya wapfuye ubwo yarwanaga muri Ukraine nyuma yo kwinjirizwa mu gisirikare muri gereza y’u Burusiya wacyuwe iwabo kuri iki Cyumweru .

Abanyamakuru ba AFP babonye isanduku y’ibirahuri iriho umwenda yerekana igice kimwe ubwo umurambo wagezwaga ku kibuga cy’indege cya Lusaka, aho bene wabo bari bateraniye bamutegereje.

Ku isanduku hari code yanditse mu ikaramu y’umukara n’inyuguti za Cyrillic, zigaragaza aho yari iturutse.

Zambia yari yasabye ibisobanuro byihutirwa Moscou mu kwezi gushize ku rupfu rwa Lemekhani Nathan Nyirenda wapfuye muri Nzeri ubwo yarwanaga ku ruhande rw’u Burusiya muri Ukraine, aho yageze nyuma yo kuvanwa muri gereza yari afungiwemo.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yari yarize ibijyanye n’ingufu za nikereyeli muri Moscow Engineering Physics Institute, ariko yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda n’igice muri Mata 2020 kubera ibiyobyabwenge.

Nyuma y’ibyumweru bibiri Zambiya isabye amakuru, Ikigo cy’abacanshuro bo mu Burusiya, Wagner Group, cyemeye ko cyamwinjije mu “bikorwa bidasanzwe” bya Moscou muri Ukraine, cyongeraho ko yinjiye ku bushake mbere yo gupfa nk’ “intwari”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *