Umurambo wa Habyarimana ngo wakajije ubwicanyi bw’ Abatutsi ku musozi wa Kesho

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibyatangajwe n’Abatuye mu Kesho ka Rubaya gaherereye mu murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero hamwe n’abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ubwo umurambo wa Habyarimana Juvenal wazanwaga aho, byatumye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bukaza umurego.
Ku wa 8 Mata 1994, ngo nibwo Abasirikare bari baje kurinda umurambwo wa Habyarimana hamwe na Guverinoma yari kuhimukira basesekaye muri ako gace, ari nabo bakoresheje intwaro zikomeye bica Abatutsi bari bahari bagerageza kwirwanaho ngo badashira.
“Abasirikare bari bageze mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya baje gutegura aho umurambo w’umukuru w’igihugu uzashyirwa ni bo bishe Abatutsi babarashe”, ibi ni ibyatangajwe na Makuza Gerard, umwe mubarokokeye muri uyu murenge nk’uko ikinyamakuru News of Rwanda dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Yakomeje avuga ko kuri uwo musozi mu gihe hari harahungiye Abatutsi bahigwaga ngo bicwe, abandi bo bavugaga ko uwo musozi uriho Inkotanyi ari nayo mpamvu hakoreshejwe abasirikare bafite intwaro zikomeye.
Abandi nabo bakomeza bavuga ko iyo hataza umurambo wa Habyarimana wanazanye n’abo basirikare, Abatutsi bari bahari ngo kubamara ntibyari gukunda.
Umurambo wa Habyarimana wahagejejwe kuwa 11 Mata 1994, bavuga ko impamvu nyamukuru wazanwe mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya ari uko uwaruyoboraga Ryaribu Anastase yari yarabyaye Habyarimana muri Batisimu, kandi na Guverinoma ikaba yari igiye kuhimukira.

Umugezi
Umugezi wa Giciye

Abantu 1407 ni bo bashyinguwe mu rwibutso rwa Kesho, ngo abageragezaga gucika amasasu bahitanwaga n’umugezi wa Giciye wari wuzuye cyane ari nako abari bari mu mashyamba bahigwaga n’abakozi b’uruganda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *