imodoka_yari_izajye_umurambo_wa_ubald_iwuvanye_i_kanombe_iwujyana_kacyiru-098f7.jpg

Umurambo wa Padiri Ubald wagejejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga waraye ugejejwe mu Rwanda, nyuma y’ukwezi n’igice kurenga apfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Amakuru dukesha Igihe avuga ko uyu murambo wagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe ahagana saa mbiri z’uyu wa 27 Gashyantare 2021, wakirwa n’abarimo abavandimwe ba Ubald, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin, abapadiri bo muri Diyosezi ya Cyangugu n’bandi bihaye Imana.

imodoka_yari_izajye_umurambo_wa_ubald_iwuvanye_i_kanombe_iwujyana_kacyiru-098f7.jpg
Ubwo umurambo wa Padiri Ubald wavanwaga ku kibuga cy’indege

Biteganyijwe ko mbere y’uko umurambo wa Padiri Ubald ujyanwa mu Karere ka Rusizi aho azashyingurwa tariki ya 2 Werurwe 2021, habanza misa yo kumusezera izabera muri Kiliziya, Paruwasi Regina Pacis mu mujyi wa Kigali ku wa 1 Werurwe.

Padiri Ubald yapfiriye muri Leta ya Utah tariki ya 7 Mutarama 2021, azize ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyari cyaramuzahaje kuva mu Kwakira 2020.

Umurambo we ugejejwe mu Rwanda nyuma y’imbogamizi abateguraga iki gikorwa bamaze igihe kinini bahura nazo, zijyanye n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

gusezera_usa.jpg
Muri USA hasomwe misa yo gusezera kuri Padiri Ubald tariki ya 27 Mutarama 2021

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *