Umuraperi 50 Cent wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyemeje kugaragaza ko atari umuhanga mu kurapa gusa asezeranya ko ashaka no kwerekana ubuhanga bwe gutera amakofe kandi akabugaragariza ku gihangange Floyd Mayweather bigeze kuba inshuti magara ariko hakaba hashize iminsi badacana uwaka.
Ibi Curtis Jackson nk’uko amazina ye nyakuri ari, yabitangaje mu kiganiro The Morning Culture cya V-103, aho yemeje ko yiteguye kujya muri ring agahangana na Mayweather.

50 Cent yagize ati: “Njye narwana na Floyd”, mbere yo gusubira inyuma agaragaza impamvu atabishobora.
“Ntabwo ntekereza ko nshobora kongera ibiro nubwo… Cyangwa yagomba kundeka ngo ntamanuka kuri pounds 150 (ibiro 68).
“Nagerageje [kugabanya ibiro] nsa nk’umuntu utagira aho aba… Nshobora kubigeraho wenda, nka 180 (ibiro 81).”

Abasore bari inshuti birirwana
Ni mu gihe Mayweather we apima ibiro 67, ubundi amategeko y’iteramakofe akaba ateganya ko aba agomba guhangana n’abantu banganya ibiro.
50 Cent na Mayweather bamaze imyaka batumvikana. Muri beef yabo, 50 Cent yagiye yibasira Mayweather amugerageza nk’aho yigeze kumusaba gusoma mu ijwi riranguruye ipaji imwe gusa yo mu gitabo cya Harry Porter nta koze akoze, yabibasha akazatanga akayabo k’Amadolari 750,000 yo gufasha abatishoboye.

Mu 2018, Mayweather nawe yifashishije imbuga nkoranyambaga yita 50 Cent “Snitch” cyangwa umuntu w’injajwa ugenekereje mu Kinyarwanda.
Ati: “Ufuhira umuraperi uwo ari we wese, umukinnyi cyangwa umushyushyarugamba ushyushye cyangwa ufite icyo arimo kugeraho. Uri Injajwa yemewe kandi dufite impapuro zibyemeza.”
Mayweather ubwe ariko aherutse mu mwaka ushize wa 2020 kwiyemerera ko atazi neza icyatangiye amakimbirane hagati ye na 50 Cent, bari inshuti, akemeza ko yayisanzemo gutyo.

