Umuraperi wo muri Amerika wamenyekanye cyane nka Chris Brown yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 20018.
Uyu muhanzi w’icyamamare yatawe muri yombi na polisi ubwo yasangaga yamutegeye mu gace yari yakoreyemo igitaramo ka West Palm Beach gaherereye mu mujyi wa  Florida.
Kugeza ubu, impamvu y’itabwa muri yombi y’uyu muhanzi ntiramenyekana uretse kuba hari amakuru ko impapuro zimuta muri yombi zasaga n’izataye agaciro.
Uyu mugabo w’imyaka 29 wamenyekanye mu njyana nka Kiss Kiss afite umwana w’umukobwa, Royalty w’imyaka 4 yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Nia Guzman, akunze kurangwa n’itabwa muri yombi rya hato na hato azira ibyaha bitandukanye.
Muri 2016 yatawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, naho polisi yongera kumusura iwe ashinjwa gutwara imosoka nabi we na mugenzi we bari bari kumwe.
Chris Brown kandi ashinjwa kuba muri 2009 yarakubise Lihanna wigeze kuba umukunzi we icyo gihe akanakatirwa ariko agahabwa inyigisho z’igihe gito agahita ava umu buroko.
Naho muri 2014, yafunzwe amezi 3 ashinjwa kugonga umuntu mu mujyi wa Washington ahita arekurwa ariko kugeza ubu akaba agifite n’ibindi birego bituma akurikiranwa aho agiye hose.
Â
Â
Â


