Desiigner-091523-84b224405c034175af00e65c447648cc

Umuraperi Desiigner yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi w’Umunyamerika Desiigner, uzwi cyane mu ndirimbo Panda, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ihohotera ryo mu rugo ku rwego rwa gatatu, nyuma y’ikibazo cyabaye hagati ye n’umugore babyaranye.

Nk’uko amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano muri Leta ya South Carolina abivuga, Sidney Royel Selby III wamenyekanye nka Desiigner yatawe muri yombi ku wa 23 Werurwe 2026, nyuma y’ibikorwa byabaye ku wa 2 Werurwe 2026.

Raporo ya polisi igaragaza ko uwo mugore yavuze ko Desiigner yageze mu rugo arakaye cyane, atangira gusakuza no kwitwara nabi, harimo no guta imfunguzo z’imodoka. Ibi byaje kuvamo amakimbirane arimo kurwana.

Uwo mugore yavuze ko yagerageje kuva mu rugo, ariko Desiigner amwambura imfunguzo ndetse amuciraho imyenda.

Abashinzwe umutekano bageze aho byabereye, ariko Desiigner yari amaze kuhava.

Amakuru agaragaza ko umwana wabo atigeze abona ayo makimbirane, kandi nta ngaruka yagize kuri we.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Desiigner yashyizwe muri gereza by’agateganyo, aza kurekurwa nyuma yo gutanga ingwate ingana na $1,500.

Si ubwa mbere uyu muraperi agaragaye mu bibazo by’amategeko. Mu 2023, yahamijwe icyaha cyo kwiyambika ubusa mu ndege, akatirwa gukora imirimo nsimburagifungo, gutanga ihazabu no gushyirwa ku igenzura ry’imyaka ibiri.

Kugeza ubu, uru rubanza ruracyari mu iperereza, kandi Desiigner aracyafatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzafatira icyemezo cya nyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *