Umuraperi Kodak Black yatawe muri yombi na Polisi ya Florida

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Kodak Black yongeye kugongana n’amategeko aho uyu muhanzi yatawe muri yombi ku wa Gatanu afatiwe i Fort Lauderdale, muri Florida, nyuma yo gusanganwa ibinini byinshi bya oxycodone (bifatwa nk’ibiyobyabwenge) mu modoka igihe yari ahagaritswe na polisi ku muhanda.

Uyu muraperi w’imyaka 25 yari atwaye Dodge Durango muri Fort Lauderdale ubwo abapolisi bamusabaga guparika ku ruhande. Polisi yavuze ko yumvise we n’abo bari kumwe bahumura urumogi bituma basaka imodoka basangamo ibinini 31 n’amadolari 74,960 cash.

Uruhushya rw’ikinyabiziga n’ibirango nabyo byari byararangiye. Black yajyanywe muri gereza ya Broward County,aho ategreje kuregwa nk’uko byatangajwe na TMZ.

Black, ubundi amazina ye nyakuri yari Dieuson Octave nyuma akaza kuyahindura akitwa Bill Kahan Kapri, yagiye yisanga agongana n’amategeko. Azwi cyane mu ndirimbo nka “No Flockin” na “Roll in Peace,” kandi amaze kugurisha single zisaga miliyoni 30 kuva mu 2014.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Black yavuzwe mu bantu batatu barasiwe hanze y’ahaberaga after party ya Justin Bieber mu Burengerazuba bwa Hollywood, nk’uko abashinzwe umutekano ndetse n’inkuru zitandukanye zibitangaza.

Nyuma Black yahunze aho byabereye, ariko nyuma aza guhamagara polisi ikorera hafi aho avuga ko yarashwe.

Perezida Donald Trump ku munsi we wa nyuma ku butegetsi mu 2020 yagabanyije igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 cyahawe Black kubera guhimba ibyangombwa yakoresheje mu kugura imbunda mu iduka ry’imbunda rya Miami. Icyo gihe, Black yari yarangije kimwe cya kabiri cy’igihano yakatiwe.

Muri Mata, Black yakatiwe probation (Gukurikiranirwa hafi adafunzwe nyuma yo gufungurwa kubera imyitwarire myiza) azira gukubita umukobwa w’ingimbi mu cyumba cya hotel yo muri Carolina y’Amajyepfo.

Yemeye amasezerano yo guhanaguwaho icyaha cyo gufata ku ngufu ariko yemera icyaha cyo gukubita mu rwego rwa mbere.

Yashinjwe kandi kuba yarinjiye binyuranyije n’amategeko mu mutungo wa Fort Lauderdale mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *