cyclone-times-nobert-elber-ariho.jpg

Umurinzi wa Bobi Wine aravugwaho kugerageza kumwiyicira

Sangiza iyi nkuru

Umurinzi bwite wa Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) witwa Nobert Elba Ariho aravugwaho gushaka kumwiyicira kuri uyu wa 1 Ukuboza 2020 , Imana igakinga akaboko.

Chimp Reports ivuga ko iri sanganya ryabereye mu Karere ka Kayunga ubwo Bobi Wine yateranaga amagambo n’abashinzwe umutekano bamuhagarikaga ubwo yashaka kujya kwiyamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Iki gitangazamakuru kivuga ko ubwo Bobi Wine wari iruhande rw’imodoka yateranaga amagambo n’aba bashinzwe umutekano, yatewe igiturika, kiramuhusha, kimena ikirahuri cy’imbere kuri iyi modoka.

Ngo umuntu wateye iki giturika, yari yambaye agashati k’umukara n’amataratara yijimye, byaje kumenyekana ko ari Ariho, umwe mu barinzi Bobi Wine yizera kandi bahorana.

cyclone-times-nobert-elber-ariho.jpg Nobert Elba Ariho (uri hasi) ni umurinzi uhorana na Bobi Wine

Amakuru Chimp Reports yahawe na bamwe mu bashinzwe umutekano, avuga ko Ariho ashobora gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rikomeje.

Muri iki gihe cyo kwiyamamaza, Bobi Wine yagiye agaragaza ko agowe cyane n’inzego z’umutekano zimukumira, ntizimwemerere kugera aho yateganyije, zo zikavuga ko aba atubahirije amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2020, uyu mukandida yashinjaga inzego z’umutekano kuba ari zo zateye iki giturika kuri iyi modoka ye ndetse ziyitobora n’amapine.

Yagize ati: “Ubuzima bwacu buri mu kaga! Nyuma yo kudukumirira muri Kayunga, mu nzira tugana Jinja, badukumiriye mu muhanda munini, batujyana mu gahanda gatoya. Nk’abashaka kutujyana aho kutwicira, barashe amapine y’imodoka yanjye no ku kirahuri cy’imbere…”

Ntacyo Bobi Wine aravuga ku makuru y’uko uyu murinzi we yaba ari we washatse kumwica.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umurinzi wa Bobi Wine aravugwaho kugerageza kumwiyicira
    Nge ndabona bobe nareta burumwex avuga ibyo yishakiye

  2. Umurinzi wa Bobi Wine aravugwaho kugerageza kumwiyicira
    Nge ndabona bobe nareta burumwex avuga ibyo yishakiye

  3. Umurinzi wa Bobi Wine aravugwaho kugerageza kumwiyicira
    Nge ndabona bobe nareta burumwex avuga ibyo yishakiye

  4. Umurinzi wa Bobi Wine aravugwaho kugerageza kumwiyicira
    Nge ndabona bobe nareta burumwex avuga ibyo yishakiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *