Umuriro ushobora kwaka hagati ya Kanye West na Drake

Sangiza iyi nkuru

Ibintu ntibimeze neza hagati y’umuraperi Drake na mugenzi we, Ye uzwi nka Kanye West nk’uko ibiganiro by’aba bombi kuri twitter bibigaragaza.

Kanye West avuga ko Drake aherutse kumuhamagara amutera ubwoba kandi yaragize uruhare mu kumuzamura ku rwego agezeho ubu.

Ati “ Ntuzigere utera ubwoba, se wa North, Saint na Chicago muvandi. Nitwa Ye muvandi, wibuke ko ngukunda. Sinzigera ngambirira kugukomeretsa n’iyo mpamvu nkubwira ibi.”

Kanye West hari icyo yifuza gukora aramutse ahuye na Drake. Ati “  Wababara hagize ikintu kibi kimbaho. Sinigeze nyuzurwa mu buzima bwanjye kandi sinzigera, niyo mpamvu ngeze aha.”

Kanye West ashinja Drake  kwirengagiza ko abirabura nabo bashobora kuvuga akabari ku mutima nta n’umwe upfuye cyangwa ngo afungwe kandi ko akabije gusuzugura abantu bafite ikibazo cyo mu buzima bwo mu mutwe.

Ku rundi ruhande, Drake ntacyo yasubije gihambaye uretse kwandika kuri twitter yisekera.

1213 drakes response insta 1

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ye amaze iminsi asaba Drake kumusaba imbabazi kubera ko yamuririmbye mu ndirimbo ye akavuga ko ngo yazimye. Ibi biza bisanga ibyo Drake yari amaze iminsi aririmba avuga ku mugore wa Kanye West, Kim Kardashian amubaza niba amukunda.

Ibi byose Kanye West ntiyahwemye kugaragaza ko bitajya bimushimisha.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *