Umurozi yahishuye uburyo abiyita abakozi b'Imana basaga 2000 baje kugura imbaraga iwe

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’umurozi wo muri Ghana witwa Nana Kwaku Bonsam, (Bosam bisobanura Satani mu kirimi gikoreshwa muri kiriya gihugu) yahishuye ibanga bamwe mu biyita abakozi b’Imana muri kiriya gihugu bakoresha ngo babashe kwigarurira imbaga babeshya ko bari kwigisha ijambo ry’imana, birimo no kuba bagura imbaraga zo gukoresha ngo begere ku maronko ya bo.
Nana Kwaku Bonsam usanzwe azwiho kuba umwe mu barozi bakomeye mu gace atuyemo, avuga ko abapasiteri basaga 2000 bamaze kumugana bashaka imbaraga zibafasha mu kwagura insengero za bo mu buryo bwo gukurura abayoboke, kumenya ahashize no kureba iby’ahazaza ngo babone ibyo bigisha abantu, gukiza indwara zimwe na zimwe bitwikiriye ikinyoma cyo gusenga n’ibindi bitangaza bitandukanye.
Uyu musaza avuga ko afite uburyo aha abamugana imbaraga zituma bakora ibitangaza bityo bakaba bamuyoboka ari benshi ariko mu buryo bw’ibanga kugira ngo babashe kubona ibyo babwira ababakurikira.
Uyu mugabo ugurisha imbaraga ku mugaragaro avuga ko azihabwa n’imana ye yise Kofi-Kofi, yabwiye New York Times ko afite ubushobozi bwo guha abantu imbaraga bagakora ibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu murozi avuga ko abenshi mu biyita abakozi b’Imana bamunyura imbere bashaka imbaraga zibafasha gukora ibitangaza ariko bakaba baba banashaka kurya iby’abaturage bifashishije iyo turufu kuko usanga bigwijeho imitungo bakura mu nsengero.
Avuga ko bitewe n’imbaraga ze na we yarazwe nab a sekuruza, afite kubasaba icyo ashatse cyose kuko baba bamwizeyeho ubushobozi ndetse banashaka inzamu zo muri ubwo buryo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *