Umurundi wafashwe agiye kurya imbwa, yahanwe by’intangarugero

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa Kayanza ruherereye mu Ntara ya Kayanza mu Burundi, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020 rwahannye Ndayisenga Emile wafashwe yari agiye kurya imbwa.

Igihano Ndayisenga yahanishijwe ni igifungo cy’amezi atatu cyangwa akishyura ihazabu y’amafaranga y’Amarundi 100,000 (akabakaba amafaranga y’u Rwanda 51,000) gisanzwe gihabwa uwatatiye umuco n’imigenzo by’u Burundi.

Uyu Murundi utuye mu gace ka Gahahe yafashwe ari kubaga imbwa yari yororeye mu rugo, ubwo yiteguraga kuyirya nk’uko na we yabyiyemereye.

Nk’uko igitangazamakuru Jimbere Magazine cyabitangaje, Ndayisenga yasabye urukiko ko rwamurekura, akajya gushakisha ihazabu yaciwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *