Umurundikazi witwa Gloria Nizigiyimana wari ufungiwe muri gereza ya Ngozi nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu cyiyongereye ku cya burundu yongeye gutoroka akoresheje umugozi.
Niziyigiyamana yabanje gufungirwa muri gereza nkuru ya Gitega, ubwo yakatirwaga igifungo cya burundu, azira icyaha cyo kwica umwana.
Iyi gereza yarayitorotse, arashakishwa, arafatwa, yimurirwa muri gereza ya Ngozi. Kubera gutoroka, igifungo cye cyongeweho iyi myaka itanu [ni ko amategeko abiteganya.]
Ikinyamakuru Ikiriho dukesha aya makuru kuri uyu wa 12 Ukuboza 2021 cyatangaje ko Niziyigiyamana yitwikiriye ijoro, aratoroka. Ntabwo bizwi niba yaba yafashwe.


