Umuryango mpuzamahanga w’abanditsi urasaba ko umunyamakuru Manirakiza afungurwa

Sangiza iyi nkuru

Umuryango PEN International w’abanditsi urasaba ko umunyamakuru Manirakiza Théogene wa Ukwezi TV afungurwa kuko ngo arazira ibirego bihimbano.

Tariki ya 11 Ukwakira 2023, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Manirakiza, rumukurikiranyeho icyaha cya ruswa. Rwasobanuye ko yafatiwe mu cyuho yakira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 yo kugira ngo adatangaza inkuru.

Hari amakuru avuga ko Manirakiza yaguye mu mutego w’umushoramari wari wamusezeranyije kumuha aya mafaranga kugira ngo adatangaza inkuru yamukoragaho ijyanye n’umutungo wigeze kuba mu makimbirane uherereye mu murenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro.

Umuryango PEN, tariki ya 13 Ukwakira wasabye ko uyu munyamakuru afungurwa byihuse kuko ngo icyaha akurikiranweho birasa n’aho ari igihimbano. Uti: “PEN irasaba u Rwanda gufungura byihuse umunyamakuru Manirakiza Theogene ufungiwe ibyaha bya ruswa bisa n’ibihimbano.”

Wakomeje ugira uti: “PEN itekereza ko ifungwa rya Theogene rifitanye isano no kuba yaranze gukura kuri YouTube videwo zigaragaza ikibazo cy’umutungo wari warafashwe mubinyuranyije n’amategeko n’umuntu ukomeye no kuba yaranze ruswa y’uvugwa ko yamusabye kudatangaza inkuru. Itangazamakuru si icyaha kandi ubuyobozi bw’u Rwanda bugomba kubahiriza, bukanarinda uburenganzira bw’abanyamakuru kugira ngo bakore akazi kabo.”

Manirakiza yari amenyerewe mu nkuru zitandukanye zivugira abaturage, yakoraga mu buryo bw’amashusho, akazinyuza ku muyoboro we. Mu zo yakoze harimo iya Nkundabanyaga Eugenie wigeze gutabwa muri yombi, akekwaho kuba uwo urukiko Gacaca rwigeze gukatira igifungo cy’imyaka 30.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *