Umuryango w’abantu 9 uri mu kato kubera indwara y’uruhu itari yamenyekana

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’abantu 9 batuye mu karere ka Nkasi muri leta ya Tanzaniya baratangaza ko babayeho mu buzima busa n’uburi mu kato kubera indwara y’uruhu yafashe hafi umuryango wose, iyi ndwara iteye impungenge ikaba itaramenyekana ubwoko bwayo n’ikiyitera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muryango ngo usa n’utari warigeze umenyekana ko ufite kiriya kibazo, kikaba cyaramenyekanye mu minsi micye ishize ubwo umwe mu bapadiri, Jofrey Kitaya yahitaga muri ako gace akabona umwana umwe wo mu kigero cy’imyaka 13 y’amavuko, Peter Kazumba uyirwaye bakaganira.
Padili, Jofrey Kitaya kuri Paroise ya Kate yabwiye ikinyamakuru dailynews ko uyu mwana yamusanze aryamye iruhande rwa Kiliziya ku wa mbere wa Pasika, asa n’urwanye kubera n’icyo kibazo cy’uburwayi afite cyatumaga agaragara nk’ukuze ugereranyije n’imyaka afite.
Avuga ko nyuma yo kumushyira ababikira bari hafi aho bakamugaburira, yabonye akabaraga ko kubabwira ibyerekeye umuryango we ndetse bakajya no kuwusura ubwo basangaga abagize umuryango wose bafite uburwayi busa butyo.
skindesease
Gusa uyu mupadiri atangazwa cyane n’ukuntu uyu muryango wagira ngo nta muntu uzi ikibazo cyawo ku buryo yawukorera ubuvugizi yewe ko n’ubuyobozi bw’ibanze wagira ngo ntibuwuzi.
Martin Kazumba w’imyaka 36 y’amavuko, ni we w’uyu mwana. Yabwiye itangazamakuru ko hashize igihe uyu mwana n’abavandimwe be baragerageje kubajyana ku kigo nderabuzima baturanye ariko bikaba iby’ubusa guhera mu myaka 5 ishize kugeza n’ubwo imitung yose yabashiriyeho umuryango wose ugasigara nta n’urwara rwo kwishima.
Uyu mugabo ari nawe muzima usigaye atarandura iyi ndwara, avuga ko umugore we n’abandi bana 3 ndetse n’uwo watumye bamenyekana bose bamaze gufatwa n’iyi ndwara itaramenyekana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ubwo itangazamakuru ryasuraga uyu muryango, abo bandi barimo n’umugore nta bari bahari.
Nyir’urugo asaba ko yakorerwa ubuvugizi kuri Perezida Dr Magufuri wa Tanzaniya ndetse n’abandi bagira neza ko bagoboka uriya muryango ukaba Wabasha kuvurwa bityo ukava mu kato na wo ukagera ahagaragara nk’abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *