Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uyobowe na Cardinal Antoine Kambanda

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguye icyumweru cy’ubumwe bw’abakirisito

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama, watangaje ko hari icyumweru ngarukamwaka cyahariwe gusengera ubumwe bw’ Abakirisitu ngo babe umwe. Binyuze munsanganyamatsiko bahuriyeho n’indi miryango ya bililiya igira iti : “Mugume mu Rukundo nibwo muzera imbuto nyinshi” – Yohana 15:5-9

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uyobowe na Cardinal Antoine Kambanda
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uyobowe na Cardinal Antoine Kambanda

Pastor Nkuranga Aimable, Umubitsi (Trésorier) mu muryango wa bibiriya usanzwe asengera mu itorero rya ADEPR na Pastor Uwanyirigira Chantal uturuka mu itorero AEBR, akaba ashinzwe kwamamaza n’itumanaho , batangaje ko iki cyumweru gisanzwe kiba buri mwaka, kigatangira tariki ya 18 kugeza 25 z’ukwezi kwa mbere za buri mwaka kandi ku isi hose , gihuriramo imiryango yose uhuriye kuri Bililiya kandi buri munsi ukagira insanganyamatsiko yihariye.

Pastor Nkuranga Aimable, Umubitsi (Trésorier) asengera  mu itorero rya ADEPR
Pastor Nkuranga Aimable, Umubitsi (Trésorier) asengera mu itorero rya ADEPR

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Yohana 15: 16 “Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.” Pastor Aimable Nkuranga asobanura ibijyanye ni intego y’uyu mwaka yavuze ko ubumwe bw’Abakirisitu ari ikintu na Yesu yatinzeho asabira intumwa n’abazamwizera bose abasabira ngo bazabe umwe.

VIDEO: Ikiganiro cyose

Kubijyanye no kuba hari ibigaragara nk’ibitanya abantu ahanini bifatwa nk’imigenzo cyangwa ibisa n’imyizerere usanga bisa n’ibitanya amadini n’amatorero , we yavuze ko atari ibintu bikomeye kuko abantu bose baharanira kujya mu ijuru kandi inzira ni yesu Kisito babonera mu ijambo rye kandi rikabahuza. Agira ati “ Ndibaza ko , ibikeya bigihari tudahuriraho si ngombwa ko abantu basa, n’abavandimwe bavuka mu nda imwe ubafite utuntu tumwe badahuza, ariko ugasanga bafite kinini kibahuza.

Pastor Uwanyirigira we yavuze ko bageze ku munsi wa 6 mu minsi 8 iba iteganyijwe , ariko uko byari bisanzwe habagaho guterana no gusabana, ariko muri iki gihe cyo kurwanya ikwirakwira rya COVID19 ndetse abantu bakaba bari mu rugo , Abakirisito basengera mu miryango, hifashishwe ikoranabuhanga n’itangazamakuru babagezaho ubutumwa. Yongeyeho ko nyuma y’iki cyumweru kandi Abakirisito basabwa no gutanga ituro ryo gushyigikira bibiriya kugirango itazabura mu Rwanda , kuko hatabayeho inkunga byagorana ko abantu bose babasha kuyigura no kuyitunga.

Pastor Uwanyirigira Chantal uturuka mu itorero AEBR, akaba ashinzwe kwamamaza n’itumanaho
Pastor Uwanyirigira Chantal uturuka mu itorero AEBR, akaba ashinzwe kwamamaza n’itumanaho

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangijwe mu 1977, uhuriyemo Kiliziya Gatolika, amatorero y’abapantekote, Abapotesitani n’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi bose bahurira mu gushyigikira bibiliya. Uyu muryango ukora inshingano zo kwamamaza bibiliya bazigeza kubazikeneye , harimo bibiriya zanditse mu ndimi zitandukanye ndetse n’izindi zanditse mu rurimi rw’abafite ubumuga bwo kutabona.

Umuryango wa Bibiliya ufite inkomoko yawo mu gihugu cy’Ubwongereza mu 1804, utangizwa mu Rwanda mu 1977 , uhuriyemo Kiliziya Gatolika, amatorero y’abaporotestanti, aya gipantekote n’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi bashyigikira bakanatera inkunga zitandukanye. Uyu muryango ukora inshingano zo kwamamaza Bibiliya bazigeza kubazikeneye , harimo Bibiliya zanditse mu ndimi zitandukanye ndetse n’izindi zanditse mu rurimi rw’abafite ubumuga bwo kutabona.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguye icyumweru cy’ubumwe bw’abakirisito
    ni fuza gua
    tanga umusanzu wanj mugukwiza bibliya kuri bose

  2. Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguye icyumweru cy’ubumwe bw’abakirisito
    ni fuza gua
    tanga umusanzu wanj mugukwiza bibliya kuri bose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *