Abantu bo mu muryango wa Diamond Platnumz barimo mushiki we, Esma Platnumz bagaragaje ko bashimiye isomana ry’uyu mugabo na Tanasha bateganya kubana ryebereye ku karubanda.
Diamond na Tanasha bagaragaye basomana buri kanya ubwo bari muri hoteli yitwa Hyatt Regency yo muri Tanzania.
Ni ibirori bari batumiwemo n’Ushinzwe Itumanaho mu Ikipe ya Simba, Haji Manara.
Mushiki we, Esma abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko nta wahakana ko aba bombi baberewe uretse abagira ishyari.
Ati “ Muvandimwe, simbitewe nayo marangamutima yo gusomana, ntangiye gukumbura uwo mukobwa. Murumuna wanjye, uteye ubwuzu, ubihakana ni umurozi kandi nzi neza ko nta wahakana uretse abanyeshyari.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Diamond na Tanasha abakomeje kurya iraha mu ruhame mu gihe habura iminsi mike ngo bakore ubukwe.


