Umuryango wa Kayumba Nyamwasa ugiye gukurikirana mu rukiko uwakomeje kumwita umunyabyaha

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Kayumba Nyamwasa uratangaza ko ugiye gukurikirana mu rukiko umukozi w’ikigo gishinzwe gukurikirana uko amategeko yubahirizwa witwa Kaajal Ramjathan-Keiog Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu ushize mu rukiko yakomeje kwita Kayumba umunyabyaha by’intambara bigatuma status ye y’ubuhunzi ihagarikwa ndetse akaba ashobora no kuyamburwa burundu.

Icyemezo cyo guhagarika status y’ubuhunzi ya Kayumba muri Afurika y’Epfo cyafashwe nyuma yo guhangana mu rukiko hagati y’ikigo gishinzwe ibibazo by’impunzi n’abimukira (CORMSA) gifatanyije n’ikigo gishinzwe gukurikirana uko amategeko yubahirizwa, ndetse na department ishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubusabe bwo kwaka Kayumba status y’ubuhunzi cyari cyajyanywe mu rukiko rw’ubujurire na CORMSA yasabaga ko yakwamburwa iyi status ndetse bigasubirwamo kubera ibyaha by’intambara ashinjwa yakoreye mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kayumba Nyamwasa yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2010. Urukiko Rukuru rwa Pretoria rukaba mu 2014 rwari rwateye utwatsi ubusabe bwa CORMSA bwo kwambura Kayumba status y’ubuhunzi yahawe mu 2010 ruvuga ko yagirirwa nabi aramutse asubijwe mu Rwanda.
vlcsnap 2017 05 26 08h34m28s815

Imbere y’urukiko nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza Azhar Cachalia yaje gusoma umwanzuro avuga ko Icyemezo cyafashwe muri Kamena 2010 cyo guha Kayumba ubuhungiro cyasubiwemo kandi cyashyizwe ku ruhande mu gihe cy’iminsi 180 mu gihe hagitegerejwe ibindi bimenyetso ngo byirengagijwe na leta itanga ubuhungiro.
vlcsnap 2017 05 26 08h34m45s415

Kaajal Ramjathan wo mu kigo gikurikirana uko amategeko yubahirizwa akaba yahise ashima uwo mwanzuro avuga ko ari ingenzi mu bijyanye n’impunzi ko habaho amategeko arengera abantu bugarijwe n’abantu bahunga kugirirwa nabi, ariko ko umuntu ukekwaho ibyaha by’intambara adakwiye kurindwa n’aya mategeko ari nayo mpamvu ibigo byareze leta ku mwanzuro wo guha Kayumba ubuhungiro.
vlcsnap 2017 05 26 08h33m44s540

Umuryango wa Nyamwasa rero warakajwe n’ibyo birego bamushinja, utangaza ko uteganya no gukurikirana mu mategeko Kaajal, aho muramu wa Kayumba witwa Frank Ntwali wari uri mu rukiko ari kumwe n’umugore wa Kayumba, yahise atangaza ko bagiye kurega Kaajal gusebanya kubera gukomeza kwita Nyamwasa umunyabyaha by’intambara kandi ngo nawe azagira umwanya mu rukiko asobanure ibyo amushinja.

Hagati aho, CORMSA yahawe iminsi 180 yo kwegeranya ibigaragaza impamvu Kayumba adakwiye guhabwa ubuhungiro muri Afurika y’Epfo, ivuga ko bitigeze byitabwaho mbere ahabwa ubuhungiro, nyuma hazabeho gufata umwanzuro wo kuba yaba yemerewe kuguma muri Afurika y’Epfo cyangwa yatangazwa nk’umuntu udakenewe muri iki gihugu nk’uko SABC dukesha iyi nkuru isoza ivuga.
 
Kanda hano usome inkuru bisa
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *