Umuryango wa Perezida Kagame wakwifurije umunsi mukuru mwiza

Sangiza iyi nkuru

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, umufasha we ndetse n’umuryango we wose bifurije abantu bose kugira umunsi mukuru wa Noheli mwiza .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko Perezida Kagame yabyanditse kuri Twitter ye yagize ati “Jeanette, umuryango na njye tubifurije mwese umunsi mukuru mwiza kandi w’amahoro…. Hamwe n’abo mukunda!!”
new-picture
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bagira umutima mwiza unagaragarira mu rukundo bakunda abo bayobora.
Umuryango wa Perezida Kagame ugizwe na we, Madamu we ndetse n’abana bane (4) umukobwa umwe n’abahungu batatu.
new-picture
Iyi niyo Noheli ya nyuma yizihijwe mbere y’uko mu Rwanda haba amatora y’umukuru w’igihugu azaba ku wa 04 Kanama 2017 aho perezida Kagame azaba ahanganye n’abandi bakandida barimo Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira ibidukikije (Green Party) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ku isi hose umunsi mukuru wa Noheli wizihizwa na bamwe mu bakirisitu baba bizihiza ivuga rya Yesu n’ubwo bitemerwa na bose ko Yesu yaba yaravutse ku wa 25 Ukuboza.
Nk’uko bisanzwe bigenda, byitezwe ko Perezida Kagame azageza ku banyarwanda ijambo risoza umwaka rikanatangira uwundi mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2016 rishyira ku wa 01 Mutarama 2017, kuri Bonne Annee.
Bwiza.com natwe tuboneyeho kwifuriza Abemera Noheli kugira umunsi mukuru mwiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *