Nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire mu Rwanda wo kugumizaho igifungo cy’imyaka 25 Paul Rusesabagina yari yarahawe, umuryango we wavuze ko utatunguwe nacyo. Umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba, yabwiye BBC ko uwo mwanzuro utabatangaje kuko bazi neza ko uru rubanza ari urwa politike. Yagize ati ” Uwo mwanzuro ntabwo wadutangaje… ” Yakomeje avuga ko bizera ko u Rwanda ruzumva ibyo basaba hamwe n’ibisabwa n’amashyirahamwe mpuzamahanga, Rusesabagina akarekurwa. Carine Kanimba yavuze kandi ko batazigera bahagarika gusaba irekurwa ry’umubyeyi wabo kuko nk’uko bo babibona “ntacyo azira atari politike”. Leta y’ u Rwanda yakunze kuvuga ko kuba Rusesabagina ari imbere y’ubutabera bifitanye isano n’ibikorwa MRCD-FLN yakoze mu majyepfo y’ u Rwanda. Ni ibyaha inkiko zemeje ko ari iby’iterabwoba. Kuri iyo, Rusesabagina ni ukekwaho ibyaha wakurikiranwe n’inkiko, aho kuzira politiki yakoraga. Ku ngingo yo kumurekura yasabwe n’ab’imihanda yose, u Rwanda rwagiye rwumvikana ruvuga ko ibyo bizagenwa n’ubutabera, ari ukureka bugakora akazi kabwo. Rusesabagina yakatiwe iki gihano yari yarikuye mu rubanza avuga ko ” N’ubundi nta butabera nteze kubona mu Rwanda.” WASOMA: https://bwiza.com/?Rusesabagina-yakatiwe-imyaka-Sankara-akatirwa ( Rusesabagina yakatiwe imyaka 25, Sankara aragabanyirizwa)


