Umuryango wa Rwigara Assinapol wabaye umushoramari ukomeye watangiye kuburana urubanza rw’ubujurire n’Umujyi wa Kigali uvugwaho kwambura [uyu muryango] umutungo w’ubutaka mu buryo bwirengagije amategeko.
Umujyi wa Kigali ni wo wajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwari rweguriye uyu muryango ubu butaka. Umujyi urabufite, ndetse wabuhaye ikigo cy’ubwiteganyirize, RSSB, ikindi gice cyabwo cyubatsemo igorofa ndende.
Gusa uyu mujyi uvuga ko umutungo urukiko rwategetse ko usubizwa abo mu muryango wa Rwigara atari uwabo wose, kuko ubutaka uyu muryango watsindiye mu rukiko rw’ibanze atari ubwawo bwose nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Impamvu abanyamategeko b’uyu mujyi bemeza ko ubu butaka bwose atari ubw’abo kwa Rwigara, ngo ni uko uyu mushoramari wapfuye mu 2015 yishyuye abaturage bamwe bari barabumugurishije. Bemeza ko yari kubwegukana bwose mu gihe yari kuba yarishyuye bose.
Ariko umuryango wa Rwigara wo wemeza ko ufite ibyemezo bigaragaza ko abaturage bose bishyuwe mu 2005, ariko ukaba utarahawe ibyemezo by’ubu butaka. Umujyi wa Kigali na wo uvuga ko ufite ibyemezo byo mu 2009 bigaragaza ko umushoramari yishyuye bamwe, abandi ntiyabishyura.
Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yasabye buri ruhande kuzana urutonde rugaragaza abaturage bishyuwe n’amafaranga bishyuwe.
Umuryango wa Rwigara uherutse mu rundi rubanza mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, aho baregwaga na Cogebank kutayishyura ideni umaze igihe uyibereyemo, wo wemeza ko wamaze kuryishyura ryose. Waratsinzwe, utegekwa kwishyura uyu mwenda wa miliyoni 349 z’amafaranga y’u Rwanda n’indishyi y’ibihumbi 700.


