Umuryango wahisemo kubana n’inyamaswa- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Dr. Prakash Amte n’umugore we Dr. Mandakini Amte batuye i Hemalkasa mu gace k’icyaro ka Maharashtra ho mu Buhinde babayeho mu buzima butangarirwa na benshi aho bafasha inyamaswa n’abantu mu buryo butandukanye.

Dr Prakash avuga ko umushinga we wo gufasha inyamaswa yise ‘Biradari Prakalp ‘ watangiye mu mwaka wa 1973 avura abaturage babaga bafite ibibazo bitandukanye ashyiraho n’inyamaswa.

Yagize ati “Umunsi umwe, twabonye igikundi cy’abantu bari bavuye guhiga, twabonye inkende ebyiri bari bahetse ku bitugu ku biti by’imigano, imwe yari yapfuye akana kayo karimo kugenda kayonka kandi yapfuye, twumvise biduteye agahinda, twahisemo kuzigurana nabo ibiribwa kugira ngo tuzifashe”.

Avuga ko bazanye inkende mu rugo barazorora, ndetse bakagenda baha abaturage umuceri n’ibindi biribwa birimo imboga nabo bakabaha inyamaswa babaga bavanye ku muhigo.

Avuga ko imbogamizi bahuye nazo ari uko batari barigeze biga ibyo kuvura amatungo, ati « twese twumvaga izi nyamaswa zigomba kubaho mu mutuzo hano, ubuvuzi bwari ubw’abantu ariko mu gihe inyamaswa igaragaje ko ifite ikibazo, ushobora kugereranya ibipimo ukayiha umuti».

Ikinyamakuru feedytv, kivuga ko mu myaka igera kuri 20, uyu muryango wa Dr. Prakash Amte wabashije kuvana mu ishyamba inyamaswa z’amoko atandukanye zisaga 100, zirimo ibisamagwe, injagwe, idubi, inkende, isha, inzoka, ingona, imiserebanya, impyisi,…

Uyu muryango uvuga ko witeguye gukomeza gufasha inyamaswa by’umwihariko bagenda banazana n’izo mu bindi bice by’u Buhinde no mu bindi bihugu zidasanzwe zizwi muri ako gace.

Kubera iki gikorwa bakoze kitapfa korohera buri wese, bagiye bahabwa ibihembo bitandukanye, icyo baheruka bakaba baragihawe mu 2014 cyiswe “The Real Hero “.

Inzoka
Inzoka yizengurutsa ku mwana ariko ntiyamurya
inzoka2
Dr. Prakash Amte akirana n’igisamagwe
inzoka3
Dr. Prakash Amte n’umuryango we bahawe ibihembo byinshi kubera kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa
inzoka4
Dr. Prakash Amte n’umugore we Dr. Mandakini

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *