Perezida Paul Kagame yagaragaje ibiganiro nk’inzira rukumbi ishoboka yahosha intambara y’u Burusiya na Ukraine, nyuma y’umwaka n’amezi ane impande zombi zihanganye.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku Cyumweru, ubwo we na mugenzi we Katalin Novà ¡k wa Hongrie wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda baganiraga n’itangazamakuru.
Hongrie isanzwe ituranye na Ukraine iri mu bagizweho ingaruka n’iriya ntambara, bijyanye no kuba hari impunzi zibarirwa muri miliyoni 2 icumbikiye.
Perezida Kagame ubwo yabazwaga niba hari umusanzu u Rwanda rwatanga mu guhosha iriya ntambara, yasubije ko uruhare rwarwo mu kuyihagarika rwaba ruto cyane.
Umukuru w’Igihugu cyakora cyo yavuze ko nk’u Rwanda umusanzu rwatanga ari ugusaba impande zihanganye kujya ku meza y’ibiganiro.
Ati: “Uruhare twe twabigiramo ni ugushishikariza ibiganiro biganisha ku mahoro, kubera ko [muri Ukraine] hari intambara, gusa ingaruka zayo ntabwo ariho zigarukira gusa natwe mu Rwanda no muri Afurika bitugeraho.”
“Twatanga ibitekerezo ariko nta kintu gikomeye kindi twakora nk’igihugu ariko tutagiye mu byo kuvuga ngo ni nde uri mu kuri cyangwa amakosa, mu gihe cyose hari intambara ibibi biba ari byinshi kurusha ibyiza. Iyo utangiye kujya mu biganiro by’amahoro ni bwo uba ugana aheza.”
Perezida Kagame yavuze Ukraine n’u Burusiya kimwe gishobora gukoresha ingufu za gisirikare kigatsinda iriya ntambara, gusa ashimangira ko kuyitsinda bidatanga icyizere ko ibibazo impande zombi zifitanye byaba bikemutse burundu.
Umukuru w’Igihugu yananenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’incuti zayo bakomeje guha Ukraine ubufasha bw’intwaro, agaragaza ko izi ntwaro nta gisubizo kirambye zizigera zitanga.
Ati: “Gukomeza gutanga intwaro z’ubwoko bwose ukumva ko uruhande rumwe ruzatsinda urundi, bishobora gutwara igihe kirekire kandi ibyangiritse bikaba byinshi cyane.”
“Ibaze bifashe indi myaka ibiri cyangwa itatu uko bizaba bimeze. Ni yo mpamvu hakenewe cyane gutekereza neza ku bafite ububasha, abafite uruhare muri iyo ntambara.”
Ku bwa Perezida Paul Kagame, yaba u Burusiya cyangwa Ukraine buri ruhande rukwiye kugira icyo rwigomwa, ndetse hari icyizere cy’uko buri wese azagira icyo yunguka.


