Umusaza witwa Constantin Reliu w’imyaka 63 y’amavuko ukomoka muri Romania ari kuburana n’urukiko rwo muri kiriya gihugu ruvuga ko amaze imyaka isaga 2 apfuye nyamara we akemeza ko atigeze apfa.
Uyu musaza avuga ko nyuma y’ubukwe bwe mu 1991 yahise ajya guhahira mu gihugu cya Turukiya ahoy amaze imyaka 4 gusa agahita agaruka.
Nyuma yaho gato rero yaje kugirana ikibazo n’umugore we biba ngombwa ko asubirayo gukora akazi k’ubutetsi amara imyaka ishyika muri 20 atarasubira iwe ndetse umugore we atanga amatangazo aramubura biba ngombwa ko ayoboka inkiko kuvuga ko umugabo we yapfuye ndetse bamuha icyangombwa bityo atangira kubaho nk’umupfakazi.
Nyuma y’imyaka 20, nibwo uyu musaza wagiye afite imyaka 43 yagarutse kureba umuryango we asanga yaribagiranye ndetse abamubonye bakikanga umuzimu.
Agira ati “Ubu ndi umuzimu ugenda ariko nyamara ndi muzima sinigeze mfa.”
Uyu musaza byabaye ngombwa ko na we ajya mu nkiko kuvuga ko ari muzima, urukiko rwanga kwemera ko Atari we kuko ahantu hose bamufite amaze imyaka 2 amenyekanye ko yapfuye ndetse ko umugore we yahawe icyemezo ko yapfushije umugabo.
Uyu musaza aho anyuze hose afatwa nk’umuzimu ndetse n’urukiko rukaba rwarabuze guhamya ko ari we nyirizina wagautse cyangwa ari umuzimu we bityo no kongera kwandukuza ko atapfuye bikaba ari ibintu bigoranye kuko hashize igihe kirekire.


