Umusaza utagira amaboko udodesha amano yatangaje abantu benshi (Amafoto & Video)

Sangiza iyi nkuru

Umusaza witwa Madan Lal akomoka mu gace ka Haryana mu gihugu cy’u buhinde. Uyu musaza w’imyaka 45 y’amavuko, yavutse nta kaboko na kamwe afite ariko uko akura agakunda gukora ndetse yimenyereza kujya akoresha ibirenge buri kintu cyose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
0fgjhs3g2u587qqkc.ff2107d5
Uyu musaza yize kwandika no gusoma mu buryo butamworoheye kuko yandikishaga ibirenge, gusa abantu benshi bagatungurwa no kumubona afatishije ikaramu amano ndetse akandika neza ku buryo butangaje.
0fgjhs42n1p03oq4a.0a5dfd33 1
Uyu musaza avuga ko ibigo by’amashuri byangaga kumufata kubera ikibazo cy’ubumuga bwo kutagira amaboko yari afite, ariko akaza kwitabwaho na sekuru waje no kumujyana mu ishuri ry’imyuga ubwo yari ageze ku myaka 23 y’amavuko.
Capture 16
Aha yarimo akina ikarita n’abaturanyi ndetse n’abo mu muryango we, akavuga ko ibyo akora byose abikorana ubuhanga n’ubushishozi.
DFkOQnoUwAAvnOM 1
Yifashishije amano ye, abasha kwiyogosha ubwanwa ndetse akabikora neza.
Madan yabwiye itangazamakuru ko bitamworoheye kugira ngo abashe gukata igitambaro, kugiteranya no kugiha ishusho ashaka, ariko akavuga ko kugeza ubu, kudoda ari wo mwuga umutunze ndetse ko abikora neza cyane bikanamuha abakiriya benshi.

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *