Umusaza Yisrael Kristal wakomokaga muri Israel yapfuye afite imyaka 113, akaba yari umukambwe ushaje kurusha abandi ku isi.
Umwaka ushize nibwo uyu musaza yashyizwe mu gitabo cy’amateka ‘Guinness World Records’ nk’umukambwe ushaje kurusha abandi ku isi.

Yapfuye ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2017, habura ukwezi kumwe ngo yuzuze imyaka 114. yavutse ku wa 15 Nzeri 1903.
Uyu musaza ni we wenyine wabashije kurokoka mu muryango we muri jenoside yakorewe Abayahudi igahitana abasaga miliyoni 6.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ihuriro ry’abayahudi ku isi ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu nibwo ryatangaje ko Yisrael Kristal yapfuye babicishije ku rukuta rwabo rwa Twitter, aho bagize bati “Yisrael Kristal warokotse jenoside y’Abayahudi wari ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye, roho ye iruhukire mu mahoro”.

Yisrael Kristal yashakanye na Chaje Feige Frucht mu 1928, babyaranye abana 2, muri jenoside abo bana na nyina bose baricwa, mu mwaka wa 1947 nibwo yongeye gushakana na Batsheva Kristal, babyarana abana 2.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


