Umusaza witwa Kamenyero arashaka kuba ‘Messiya’ wa kabiri

Sangiza iyi nkuru

Umusaza w’Umurundi witwa Kamenyero Aloys yigeze kwandikira Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, amusaba ko yamuha uburenganzira, akitwa ‘Messiya wa kabiri’.

Messiya nk’uko bigaragara muri Bibiliya, ni umwami akaba n’umukiza, Yesu wacunguye abari mu Isi, ubwo yabambwaga azira ibyaha byabo “kugira ngo batarimbuka, ahubwo bahabwe ubugingo bw’iteka”.

Iyi baruwa nk’uko bigaragara, Kamenyero yayandikiye Papa Francis tariki ya 22 Ugushyingo 2019, agira ati: “Ntewe ishema no kwegera ubuyobozi bwanyu kugira ngo munyemeze muri mu idini nka Messiya wa kabiri.”

Kamenyero asaba Papa Francis kumugira Messiya wa kabiri, yabishingiye ku byanditswe muri Bibiliya mu gitabo cya Yesaya 7:14. Ngo yirebye inyuma y’ikiganza cye, asanga hari ibyanditswe muri iki gitabo, ndetse ngo hari ibindi bimenyetso bishimangira ko ari we iki gitabo kivuga.

Muri Yesaya 7:14 haravuga ku buhanuzi bw’ivuka rya Yesu ku mwari Mariya. Haragira hati: “Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite Imanweli.”

Kamenyero kandi yavuze ko uruhu rwe rwirabura na rwo rumuha uburenganzira bwo kuba Messiya wa kabiri.
Uyu musaza yigeze kumvikana na none asaba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ko yamwemerera akiyamamariza umwanya wo kuyobora Isi.

Muri iyi baruwa Kamenyero yanditse mu 2018, yamenyesheje uyu muyobozi ko ubutarwe bwe buzibagiza abatuye Isi ibibazo birimo intambara, iterabwoba n’ubuhunzi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umusaza witwa Kamenyero arashaka kuba ‘Messiya’ wa kabiri
    Nyamara mujye mureba neza hari abantu bagiye bafite ibibazo mu buryo butandukanye none se papa niwe washyizeho mesiya yita uwa mbere isi irarwaye kbs

  2. Umusaza witwa Kamenyero arashaka kuba ‘Messiya’ wa kabiri
    Nyamara mujye mureba neza hari abantu bagiye bafite ibibazo mu buryo butandukanye none se papa niwe washyizeho mesiya yita uwa mbere isi irarwaye kbs

  3. Umusaza witwa Kamenyero arashaka kuba ‘Messiya’ wa kabiri
    This is a wishful thinking.Ni ibyo yifuza gusa.Messiya ni umwe rukumbi: Yezu.Niwe uzagaruka agahindura ibintu byose.Ibibazo byose akabikuraho,harimo indwara n’urupfu.Agakuraho ubusaza.

  4. Umusaza witwa Kamenyero arashaka kuba ‘Messiya’ wa kabiri
    This is a wishful thinking.Ni ibyo yifuza gusa.Messiya ni umwe rukumbi: Yezu.Niwe uzagaruka agahindura ibintu byose.Ibibazo byose akabikuraho,harimo indwara n’urupfu.Agakuraho ubusaza.

  5. Umusaza witwa Kamenyero arashaka kuba ‘Messiya’ wa kabiri
    Aho niho waburiye ubwenge urayoba ugwa ubutabyuka, wishyura hejuru usumba ibyaremwe, messia ko Ari imana papa akaba umuntu, ese byanaba byo ra urumva wasaba umuntu kukugira imana?
    Isoni ntizikora ababyinnyi Koko!!!!

  6. Umusaza witwa Kamenyero arashaka kuba ‘Messiya’ wa kabiri
    Aho niho waburiye ubwenge urayoba ugwa ubutabyuka, wishyura hejuru usumba ibyaremwe, messia ko Ari imana papa akaba umuntu, ese byanaba byo ra urumva wasaba umuntu kukugira imana?
    Isoni ntizikora ababyinnyi Koko!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *